Ikipe ya Bayern Munich yihanije bikomeye cyane ikipe ya Auckland City FC yo muri New Zealand iyinyagira ibitego bigera 8-0 mu mikino y’igikombe cy’Isi cyama Clubs(FIFA Club World Cup), Bayern Munich itangira yeguka Miliyon 2$ kubera ko ikipe yose gutsinda umukino igomba guhita yinjiza miliyoni 2$.
nyuma yaho hari hategerejwe umukino karundura wo mu itsinda B aho ikipe ya PSG yanyagiye ikipe ya Atletico Madrid ibitego 4-0 byose, wari umukino uhuza amakipe yombi yambara Visit Rwanda, Mu masezerano mashya bongereye na @visitrwanda_now azagera muri 2027, PSG izambara ibirango bya #VisitRwanda ku maboko y’imyenda yabo muri #FIFACWC 2025 iri kubera muri USA.
Muri uwo mwambaro mushya bakinanye igikombe cy’Isi cya mbere mu mateka yabo, ikipe (club) ya mbere yo mu Bufaransa ikinnye irushanwa ryateguwe na FIFA, bihanangirije Atletico Madrid 4-0.
n’ibitego byatsinzwe na 9′ Ruiz, 45′ +1 Vitinha, 87’Mayulu, 90′ +7 Kang In Lee,Imbere y’abafana 80,619 bari bapfutse Rose Bowl, PSG yimye umupira Atletico ku mpuzandengo ya
82.6% mu minota 15 ya mbere, mbere gato yo gutsinda igitego cya mbere.
Uyu mukino wakinwe ku bushyuhe bwa dogere 32, wakinwe Abanyamerika bavuye ku meza kurya ibya saa sita (mu masaa saba z’amanywa) , ibitavuzweho rumwe kuko ngo ni nko gukinira muri itanura.
Mu mikino 64 izakinwa, 35 yashyizwe mbere ya 17h00 zo muri USA kugira ngo ibindi bice bisigaye by’Isi bishobore kureba iyi mikino mu masaha atari igicuku, igeragezwa ry’icy’Isi 2026.
PSG yahise iba ikipe ya mbere ifite ubusatirizi bwiza Iburayi n’ibitego 105 batsinze muri 2025 baciye kuri Barcelona yo yatsinze 102.
indi mikino yabaye n’aho ikipe ya Palmeiras yanganya na Porto 0-0 mu itsinda A, naho mu itsinda C Botafogo yo muri Brazil yatsindaga ikipe ya Seattle Sounder FC ibitego 2-1.
kuri uyu munsi imikino irakomeza guhera ku isaha yi 9:00 PM Chealsea iraza kumanuka mu ikibuga ikina na Losngles FC mu itsinda D.




