Irushanywa ry’igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup), cyimaze iminsi itatu gitangiye kugeza kuri ubungu kiri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibyuko abafana bitabira ino mikino ikomeye biracyakomeje kuba ingorabahizi nkuko byari byitezwe ubwo byatangira k’umukino wa mbere wahuje ikipe ya Inter Miami ikinamo Lionel Messi na Al Ahly umukino warebwe n’abafana ibihumbi 65.
Gusa byasbye ko abafana bibingira kujya kureba uno mukino kuko bitangira itike imwe yagurishwaga 349$ gusa umukino waje kugera itike imwe iri kugurishwa 20$ bakongeza andi matike ane y’ubuntu uha inshuti zawe kugira ngo mujyane kureba umukino kandi nabwo byasabye ko bajya muri za kaminuza binginga abanyeshuru kugira ngo bagure amatike.
Amerika ni cyimwe mu bihugu ubusanzwe bituwe n’abantu badakunda umupira w’amaguru urebeye kuri za shampiyona zabo ndetse nuburyo abantu bakurikirana umupira w’amaguru ku mbuga nkoranyambaga, bibwiraga ko ko k’umukino ufungura irushanywa bashobora kuza kubona abafana benshi gusa baje kwisanga umukino ushobora kuba sitade yambaye ubusa bahitamo gutanga amatike y’ubuntu ndetse baninginga abafana ngo bajye muri Sitade.
Mu mikino umunani imaze gikinywa yose kugeza ubungubu nta mukino n’umwe urabasha kuzuzu sitade, hari kaminuza yitwa Miami Dade College yigamo abanyeshuri basanga ibihumbi 100 bababwiye ko buri munyeshuri uguze tike yongezwa tike enye ariko n’ubundi biranga amatike ntibayagure,
Mbere y’uko umukino wahuje Chelsea na Los Angeles FC uba itike imwe yariri kugura 50$ gusa abafana baje kubura umukino utangir asitade yambaye ubusa itike bayishyira kuri $35 ariko nabyo birnga biba iby’ubusa abafana bakomeza kubura burundu.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo umukino uzahuza ikipe ya Real Madrid na Al Hilal wo amatike asigaye ni mbwarwa kuko hasigaye amatike 200 gusa, n’abafana bari gukurikirana ino mikino ntago arabo muri USA gusa kuko muri sitade giganjemo abafana baturuka Brésil, Argentine, Mexique na Canada.
N’impungenge zikomeye ku abafana kuko igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kikabera USA, Mexico ndetse na Canada byashoboka ko ubwitabire bw’abafana dushobora kuzabona ari bucye cyane ugereranyije n’ibindi bikombe by’Isi byagiye bikinywa.

umukino wa Chelsea na Al Hilal wakinywe imyanya ibihu 50 nta muntu n’umwe uyicayemo
