Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FIFA Club World Cup: Amakipe yo k’umugabane w’iburayi yatunguwe k’uburyo bukomeye, Inter Millan na Mancherster City soze ntizabashije kurenga muri 1/8

FIFA Club World Cup: Amakipe yo k’umugabane w’iburayi yatunguwe k’uburyo bukomeye, Inter Millan na Mancherster City soze ntizabashije kurenga muri 1/8

Mu ijoro ryakeye hakomezaga imikino 1/8 y’igikombe cy’Isi Cy’amakipe gikomeje kubera muri Leta Zunze ubumwe za America, habayeho gutungurana gukomeye cyane byatangiye ikipe ya Flominense yo muri Brazil itsinda ikipe ya Inter Millana ibitego 2-0 iba irayisezereye, byari byitezwe ko Manchester city ntagihindutse iza gukomeza muri 1/4, gusa ny’uma yo guhagama ikipe Real Madrid, Al Hilal yongeye guhagama ikipe ya manchester city iyitsinda ibitego 4-3.

Mu mumukino wabaye ku isaha ya 21h00 ikipe ya Fluminense yo muri Brazil yatsinze ikipe ya Inter Millan iheruka k’umukino wanyuma wa UEFA Champion League ititsinda ibitego 2-0, yongera kwerekana ko shampiyona ya Brazil ifite ijambo rikomeye cyane mu mupira w’amaguru ku isi, nyuma y’uko amakipe yo muri Brazil arimo kwitwara neza cyane kugeza kuri ubungubu amakipe abairi yose yo muri Brazil ari muri 1/4.

Undi mukino n’umukino wahuje ikipe ya Manchester City n’ikipe ya Al Hilal, nyuma y’uko mu matsinda iyi kipe yahagamye ikipe ya Real Madrid bakanganya igitego 1-1, abantu bakavuga bati nuko Real madrid itari yaje mumukino imeze neza, gusa murukerera yaje kubishimangira yongera kwerekana isura ya Saudi Arbia ko atarahantu hajya gukina abasaza bashaka kuruhuka gusa ahubwo amafaranga bashora babafite ibyo bari kuba kandi haraho bigeze, bihaniza ikipe ya Manchester City yaguze abakinnyi benshi bakomeye kandi bakiri bato, imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kweguka kino gikombe dore ko kugeza ubungu yaro kipe itratsindwa muri ino mikino kuko bari baratsinze imikino yose yo mu matsinda yose.

Wari umukino mwiza waranzwe n kwatakana cyane gusa umuza w’unya-Maroc yassi bounu yaje kwitwara neza yongera kwerekana ko ari umuzamu mwiza yakuyemo ipira myinshi ya Manchester city, umukino usanzwe warangiye aribitego 2-2 biba ngombwa ko bongera iminota 30, ibitego kumpande zombi byatsinzwe na 0-1 Silva 9′, arishyura 1-1 Leonardo 46′, 2-1 Malcom 52′, 2-2 Haaland 55′, 3-2 Koulibary 94′, 3-3 Foden 104′,4-3 Leonardo 112′. ikipe ya Al hilal yongera kuzamura ibendera rya Soudi Arbia kuburyo bukomeye itanga ubutumwa ko shampiyona yabo atariyo kujya gusaziramo gusa, Pepe n’abasore umwaka w’imikino ukomeza kubabera mubi cyane kuko ntibisanzwe ko basezererwa muri 1/8.

muri 1/4 ikipe ya Fluminese izahura n’ikipe ya Al Hilal.

kuri uyu wa kabiri haraza gusozwa imikino ya 1/8, ikipe ya Real Madrid iraza kuba yagarurye Klyen Mpappe iraza gucakira n’ikipe ya Juventus mu mukino uraza kuba utoroshye, kurundi ruhande ikipe ya Borussia Dortumund ikina n’ikipe Monterry.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *