Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikomeje kubera muri Leta zunze ubumwe za America aho kuri ubungu amakipe ari gukina imikino isoza amatsinda, mu ijoro ryakeye hamenyekannye andi makipe Ane agera muri 1/8, birangira nta kipe n’imwe yo k’umugabane wa Africa ibashije gukandagira muri 1/8 kirangiza.
Mu itsinda E k’umunsi wejo barakinaga maze Inter Milanitsinda ikipe ya River Plate yo muri Argentine ibitego 2-0, Urawa Diamonds inyagirwa na Monterrey 4-0, ibi byahise bihesha Inter Milan gusohoka mu itsinda iyoboye aho izahura n’ikipe ya Fluminense FC yo muri Brazil, naho ikipe ya Monterrey icakirane na Borusia Dortumund muri 1/8.
Mu itsinda F naho bakinaga ari naho ikipe ya Mamelodi Sundowns ari nayo kipe rukumbi yarisigayemo ihagaariye umugabane wa Africa yasabwaga gutsinda Fluminense ubundi igakomeza muri 1/8 gusa byaje kwanga nayo birangira isezerewe kuko byaragiye inaniwe gutsinda iranganya 0-0 bituma ihita igira amanota 4 Fluminense igira amanota atanu iba isagaye gutyo itabashije kugera muri 1/8, bivuze ko uko ari amakipe atatu yose yarahagarariye umugabane wa Africa nta kipe nimwe ibashije kugera muri 1/8, ibingi bika byerekana ko umupira wa Africa imbere hari urwego utarageraho kuko kohereza amakipe atatu yose hakabura n’imwe igera muri 1/8 n’igisebo nk’umugabane.
Kuri uyu wa Kane ndetse no mu murukerera haraza kuba hakinywa imikino yanyuma mu matsinda yarasigaye nk ku isaha ya 21h00 mu itsinda G hategerejwe umukino ukomeye uraza guhuza ikipe ya Juventus na Manchester City, uyu mukino uvuze bynshi uvuze kuko ikipe ya Manchester City isabwa gutsinda kugira ngo itazahura na Real Madrid muri 1/8, undi mukino wo ntacyo uvuze kuko Wydad yamaze gusezererwa iraza gukina na Al-Ain.
Mu itsinda Real Madrid ifite amanota 4 irakina na FC Sulsburg nayo ifite amanoata 4 bivuze ko aha Real Madri isabwa gutsinda uko byagenda kose, Al Hilal ifite amanota 2 irakina na Pachuca ifite 0, icyo bivuze n’uko Real Madrid iramutse itsinze ikaba iya mbere kurundi ruhande Manchester City igatsindwa na Juventus ikaba iya kabiri byahita bihura muri 1/8.

Mamelodi Sundowns yarisigaranye amahirwe nayo byarangiye isezerewe itarenze amatsinda
