Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FIFA Club World Cup: Chealse yaraye yitwaye neza bituma ikwepa inzira irimo Bayen Munich

FIFA Club World Cup: Chealse yaraye yitwaye neza bituma ikwepa inzira irimo Bayen Munich

Imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe ikomeje kubera muri Leta zunze ubumwe z’America aho mu ijoro ryakeye twaraye tumenye andi makipe yabashije kugera muri 1/8, ikipe ya Chelsea yakwebye ikipe ya Bayern          Munich inzira zayo zirushaho koroha cyane kugeza muri ½.

Mu itsinda  C bakinaga aho ikipe ya Benifica yo muri Portugal yatsinze ikipe y Bayen Munich 1-0 bituma ihita izamuka muri iri tsinda iyoboye  n’amanota 7 ikurikirwa na Bayen Munich n’amanota 6 naho ikipe ya Boca juniors n’ubwo yariri mu rugo ntago yabashije kurenga amatsinda kuko yatashye ifite amanota2 gusa itahana n’ikipe ya Aucland City yatsinzwe na Bayen Ibitego 10 ikonjyera igatsindwa na Benifica 6 yabashije gucyura inota 1. Byari ibyishimo nyuma y’uko ino kipe y’abatarabigize umwuga yabashaga gutsinda igitego ikabasha kubona inota nyuma y’uko igaragaje ko ari insina ngufi.

Mu itsinda D naho bakinnye  aho ikipe ya Chelsea yabashije kwitwara neza itsinda ikipe  Esperance ibitego 3-0, naho ikipe ya Flamengo inganaya n’ikipe ya Los Angles FC 1-1, ikipe ya Chealse nyuma y’uko yitwaye neza cyane igatsinda umukino wayo kurundi ruhande ikipe ya Bayern ikaba yari yatakaje byatumye inyura munzira nziza kuko yazamutse ari iya kabiri ikazahura n’ikipe ya Benifica yabaye iya mbere mu itsinda C naho Bayen Munich izahurana na Flamengo, bivuze ko Chealse niramuka itsinze Benifica ikajyera ¼ izahura n’izava hagati ya Botafogo FR na Plamerias, ikipe ya Chelse ifite amahirwe yo kugera muri ½ iramutse itirangayeho.

Kuri uyu munsi  imikino y’amatsinda Mu itsinda H ikipe ya Borussia Dortumund ya kabiri ifite amanita 4 iraza gukina na Ulsan Hyundai yamaze gusezererwa, naho ikipe ya Fluminese ifite amanita ane iraza gukina na Mamelodi Soundowns FC, ahanga uza gutsinda hagati yaya makipe yombi araza guhita akomeza.  

Mu Itsinda E naho baraza gukina murucyerera aho ikipe ya Inter iraza kuba  ikina na Rive Plate naho ikipe ya Urawa Red Diamond ikine na Monterrey, ahanagaha uko bmez muri iritsinda ikipe ya Inter isabwa gutsinda cyangwa kunganya igakomeza mu gihe ikipe ya River Plate isabwa gutsinda kuko Monterrey iramutse itsinze Urawa yasigara.

Kugeza ubungu nta kipe ihagarariye umugaba wa Africa irabasha kugera muri 1/8, ikipe ya Al Alhly yamaze gusezerwa ndetse Esperance yaraye isezerewe, hasigaye kureba ko Mamelodi haricyo yakora ikaba yabasha kugera 1/8.

Chealse izahurana Benifica muri 1/8

Chelsea nikomeza muri 1/4 izahura hagati ya Botafogo FR na Plamerias

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *