Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FIFA Club World Cup: Chelsea yageze muri 1/2 aho izacakirana na Fluminense, PSG na Bayern Munch baraza gutana mu mitwe kuri uyu wa Gatandatu.

FIFA Club World Cup: Chelsea yageze muri 1/2 aho izacakirana na Fluminense, PSG na Bayern Munch baraza gutana mu mitwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu ijoro ryakeye imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikomeje kubera muri Leta zunze ubumwe za America cyakomeza imikino igeze muri 1/4, aho ikipe ya Flomininse yo muri Brazil yageze mui 1/2 nyuma yo gutsinda Al Hilal yo muri Saudi Arbia ibitego 2-1, naho ikipe ya Chealse nayo yageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Palmeiras yo muri Brazil ibitego 2-1.

Mbere y’umukino babanje gufa umwanya wo kwibuka Diago Jota wakiniraga liverpool uherutse kwitaba Imana arikumwe na murumuna we bazi imanuka y’imodoka ubwo bari mu biruhuko mu gihugu cya Espagne, by’umwihariko abakinnyi ba Chealse bari bafite n’umupira wanditse amazina yaba bombi. ikipe ya Fluminense yakuyeo ikipe ya Botafo FR yiwabo muri Brazil muri 1/8 yongye gutungurana ikuramo ikipe ya Al Hilal iherutse gukuramo ikipe ya Manchester City muri 1/8, ariko amakipe yo muri Brazil akomeje kwerekana ko aramwe mu makipe afite ijambo riko mu mupira w’Isi ikipe ya mbere ikaba yamaze gukandagira muri 1/2 cyirangiza, iyi kipe n’ikipe irimo abakinnyi bakuze cyane kuko nk’umuzamu wayo afite imyaka 44, ukongeraho abasore nka Thiago Silva ufite imyaka 40 n’abandi bagiye batandukanye gusa n’ikipe ikomeje gutungurana cyane.

Murukera rwo kuruyu wa Gatandatu ikipe ya Chelsea nayo yitwaye neza ikatisha tike ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe ya Palmerias yo muri Brazil kubitego 2-1, n’ibitego byatsinzwe na Cole Palmer k’umunota wa 16 nyuma yo gucenga abakinnyi ba Palmerias ubundi agashyira umupira mu izamu, gusa k’umunota wa 53 umusore witwa William aza kwishura igitego, byagaragaraga ko bashobora gushyiraho iminota 30 y’inyongera gusa ku munota wa 83 ikipe ya Palmerias yaje kitsinda igitego ku ishoti ryari ritewe na Gusto.

Ikipe ya Chalsea izacakira n’ikipe ya Fluminense muri 1/2, n’umukino uzaba ukomeye kuko ikipe ya Fluminense n’imwe mu makipe muri irushanywa yagaragaje imbaraga nyinshi, Thiago Silva azaba ahura n’ikipe yakiniye igihe kinini ya Cheasea yabereye na Kapiteni.

Kuri uyu wa Gatandatu nabwo imikino iraza gukomeza aho umukino utegerejwe na benshi ari uri buze guhuza ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse n’ikipe ya Bayern Munich, n’umukino uri buze gutangira ku isaha ya 18h00 zuzuye. kurundi ruhande ikipe ya Real Madrid iraza kuba icakirana n’ikipe ya Borussia Dortumund guhera ku isaha ya 21h00, amakipe azarokoka hagati yayangaya niyo azahura muri 1/2.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *