FIFA Club World Cup 2025: Ikipe ya Bayern Munich yihanije ikipe ya Auckland City FC iyinyagira ibigo 10-0

Ikipe ya Bayern Munich yihanije bikomeye cyane ikipe ya Auckland City FC yo muri  New Zealand iyinyagira ibitego bigera 10-0 mu mikino y’igikombe cy’Isi cyama Clubs(FIFA Club World Cup), Bayern Munich itangira yeguka Miliyon 2$ kubera ko ikipe yose gutsinda umukino igomba guhita yinjiza miliyoni 2$.

N’umukino wari uwa kabiri nyua y’uwahuje Inter Miami na Al Hilal yo mu misiro bo barangije baguye miswi ubusa k’ubusa maze buri kipe igahabwa miliyoni 1$ kubera ko itegeko rivuga  ko iyo banaganyi bagomba kuyagabana, Auckland City FC n’ikipe ihereye mu igihugu cya New Zealand k’umugabane  wa Oceania akaba arikipe ikomeye cyane kuri uwo mugabane kuko ntago ijya isiba kwitabira FIFA World Club, gusa niyo kipe yonyi y’abatarabigize umwuga iri muri ikigikombe dore ko abakinnyi bayikinamo batabigize umwuga ibyo gukina umupira w’amaguru, ubusanzwe abakinnyi bayikinira basanzwe bikorera indi mirimo isanzwe nk kogosha, gutwara imodoka n’ibindi ubundi babona akanya bagakora imyitozo nka gatatu mu cyumweru.

Ikipe ya Bayern Munich nkuko byari byitezwe ntakosa yagombaga gukora dore ko ariko byanarangiye kuko igice cya mbere cyarangiye yamaze guterekamo 6-0, byatsinzwe na Kingslley Coman k’umunota wa 6 gusa, Sacha Boey atsinda icya kabiri k’umunota wa 18, Michael Olise atsinda icya gatatu k’umunota 20, Kingslley Coman  atsinda icyndi k’umunota 21 nyuma y’umunota umwe gusa, 45 Thomas Muller atsinda icya gatanu, bongeyeho iminota itatu Michael Olise atsinda icya gatandatu.

Igice cya kabiri wabonaga ya Bayern Munich isa nkaho yaganbanyije umuvuduko wo gutsinda  kuko byageze k’umunota wa 65 ntakinddi gitego kirajyamo gusa nyuma yahoo byongeye guhindura isura maze k’umunota 67 Jamal Musiala kuri penalite atsinda igitego cya 7, bidatinze k’umunota wa  73 yongeramo ikindi k’umunota wa 73, bidatinze nanone k’umunota wa 84 Jamai Musiala aba atsinze igitego cya 9 kiba n’icya gatatu cye atsinze muri uwo mukino, byaje gusozwa k’umunota wa 89 Thomas Muller yashyizemo agashinguracumu atsinda igitego cya 10 birangira ari ibitego 10-0

Bayern Muninch iba itangiye neza inyagira ibitego byinshi n’ubwo yakinaga n’ikipe y’abatarabigize umwuga, ku isaha 9:00PM ikipe ya PSG iraza kuba ikina na Atheletico Madrid m’umukino ukomeye cyane wavuaga ko ari nawo mukino wambere ukomeye ugeranyije n’indi imaze gukinywa

Conor Tracey, umunyezamu wa Auckland City ni umugenzuzi w’ibyinjira n’ibisohoka mu kigo cyo muri New Zealand kivura amatungo no gutanga ibiryo by’amatungo.

Nubwo akoreweho agahigo ko gutsindwa ibitego 10 bwa mbere mu #FIFACWC, yakuyemo imipira ikomeye 7 yashoboraga kuvamo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends