kuri uyu wa kabiri imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe gikomeje kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mijyi igiye itandukanye kiraza kuba gikomeza aho imikino igeze muri 1/2.
uyu munsi guhera ku isaha ya satatu z’umugoroba ikipe ya Chelsea yo mubwongereza iraza kuba icakinana n’ikipe ya Fluminense yo muri Brazil, n’umukino urza kuba ukomeye ku mpande zombi kuko anao makipe yombi yagiye muri 1/2 yagiye akuramo amakipe agiye akomeye, nk’ikipe ya Chelsea muri 1/8 yakuyemo ikipe ya Benifica yo muri Portugal, muri 1/4 yakuyemo ikipe ya Plameiras nayo yo muri Brazil iyitsinze ibitego 2-1, iba igeze muri 1/2, naho ikipe ya Fluminense ya Thiago Silva imwe mu makipe akinamo abakinnyi bakuze muri cyino gikombe ariko akomeje kwigaragaza mu buryo bukomeye cyane, aho yagiye itungurana ngo muri 1/8 yakuye Botafogo FR y’iwbo muri Brazilnaho muri 1/4 yakuyemo Al Hilal yarimaze gusezera ikipe ya Manchester City muri 1/8.
N’umukino uraza kuba ukomeye n’ubwo amakipe yombi yageze muri 1/2 bisa naho atahabwaga amahirwe muri iri rushanywa gusa uko byagenda ko ikipe imwe igomba kura igeze k’umukino wa nyuma, by’umwihariko ikipe ya Chelsea n’ubwo itarahura n’amakipe akomeye bamwe bavuga ko yanyuze mu nzira zoroshye ukurikije n’andi makipe niyo iri guhabwa amahirwe yo kugera k’umukino wa nyuma n’ubwo Fluminense arimwe mu makipe akomeje gutungurana cyane muri iri rushanywa, ariko urebye abakinnyi ku mpande zombi ikipe ya Chealse niyo iri gubwa amahirwe menshi yo kugera k’umukino wa nyuma.
K’umunsi wejo nabwo hateganyijwe undi mukino karundura abenshi bavuga ko ari finali yaje mbere aho ikipe ya PSG yo m’Ubufaransa igomba kuzacakiran n’ikipe ya Real Madrid, n’umukino isi yose ihanze amaso nyuma y’uko ikipe ya PSG ikomeje kugira umwaka mwiza w’imikino igenda ikubita umuhisi n’umugenzi abenshi bategereje kureba niba izabikora imbere ya Real Madrid nayo yamaze konjyera kwiyubaka k’uburyo bukomeye.
N’umukino utegerejwe k’umunsi w’ejo ku wa Gtatu guhera ku isha ya satattu z’umugoroba, aho ikipe ya PSG yageze muri 1/2 ikuyemo Bayern Munich iyitsinze ibitego 2-0, naho Real Madri yo yakuyemo ikipe ya Borussia Dortumundi iyitsinze ibitego 3-2. n’umwe mu mikino ikomeye utegerejwe n’abantu benshi dore ko uzakomeza ahanagaza ariwe uhabwa amahirwe yo kweguka FIFA Club World Cup 2025.
