FIFA Club World Cup: Inter Miami Ya Lionel Messi yitwaraga neza, naho ikipe ya PSG yatunguwe n’ikipe ya Botafogo FR

Imikino y”igikombe cy’Isi cy’Amakipe gyhera k’umunsi w’ejo bakinaga imikino yo ya kabiri mu matsinda, Igitego cya Lionel Messi yatsinze kuri kufula nicyo cyafashije ikipe ya Inter Miami kubona amanota atatu nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya Porto yo muri Portugal ibitego 2-1, bihita bituma yuzuza amanota Ane mu itsinda A iherereye.

Wari umukino wa kabiri mu itsinda A nyuma y’uko ikipe ya AL Ahly ihagarariye umugabane w’Africa yatsindwaga n’ikipe ya Palmeilas ibitego 2-0, bituma amakipe ahagrariye Africa akomeje kwitwara nabi cyane kuko akomeje kugararaza intege nkeya, Inter Miami byatunguranye cyane gutsinda ikipe ya Porto, ibitego bya Inter Miami yatsindiwe Segovia k’umunota wa 47 cyishyuraga igitego cyari cyatsinzwe na Agehehowa, maze k’umunota wa 54 Lionel Messi yongera kwiyibutsa isi atsinda kufula nziza cyane birangira Inter Miami ibonye itsinzi. muri ri tsinda ikipe ya Palmeilas n’iya mbere n’amanota 4, Inter Miami nayo ifite amanota 4, Porto ifite inota 1, hamwe na Al Ahly ifite inota 1.

Ikipe ya PSG yaraye itunguwe k’uburyo bukomeye cyane n’ikipe ya Botafogo FR maze iy’ikipe igitego 1-0 n’igitego cyabonetse k’umunota 36 w’umukino, nyuma y’uko ikipe ya PSG k’umunsi wa mbere yari yatsinze ikipe ya Atletico Madrid ibitego 4-0, byari byitezwe ko ishobora kuza kunyagira ikipe ya Botafogo gusa ibyo abantu bari biteze sibyo babonye iba ihagaritse umuvuduko wa PSG yari imaze imikino myinshi idatsindwa, muri iryo tsinda kandi ikipe ya Atletico Madrid yatsindaga ikipe ya seattle sounder ibitgo 3-1, Botafogo n’iya mbere n’amanota 6, PSG n’iya kabiri n’amanota 3, inganya na Atletico Madrid 3, nho Seattle Sounder ifite ubusa.

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Chelsea iraza kumanuka mu ikibuga ikina n’ikipe ya Flamengo guhera ku isaha a 20:00pm, benifaka iraza kuba ikina n’ikipe ya Auckland city sa 18:00pm, Los Angles irakina na Esperance sa 00:00 am, naho Bayern Munich sa 03:00 am irakina na Boca Junior yo muri Brazil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends