Mu ijoro ryakeye ikipe ya Paris Saint-Germain yanyagiye ikipe ya Real Madrid ibitego 4-0 , ihita isanga Chelsea k’umukino wa nyuma uzaba tariki ya ya 13 Nyakanga 2025 .
Uyu mukino wa ½ cirangiza wabereye kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, warebwe n’abafana basaga ibihumbi 77.
n’umukino watangiye wihuta cyane kumpande zombi gusa ikipe ya Real Madrid yatangiranye amakosa akomeye byatumye mu mino icu ya mbere iba yamaze gutsindwa ibitego 2-0, byakagombye kuba byaba na bine gusa umuzamu Thibaut Courtois akuramo imipira ibiri ikomeye mu minota itanu ya mbere.
Ikipe ya PSG yari kurwego rwo hejuru yafunguye amazamu k’umunota wa 6 gusa nuyma yahoo ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz waherejwe na Ousmane Dembélé. Nyuma y’iminota 3 gusa ba myugariro ba Real Madrid bongeye gukora amakosa wabonaga ko bari guhuzagurika, maze Dembélé abutwara umupira, atsinda igitego cya kabiri
Umutoza Xabi Alonso byahise bimucanga maze Real Madrid ihita itangira kujya ku gitutu, mu gihe yarakirimo gushaka uko yakwishyura ikipe ya PSG itakibanira amakipe yahise ibatsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe a Fabián Luiz nyuma yo guherezwa na Achraf Hakim ku munota wa 24, aba atsinze igitego cya kabiri mu mukino.
Igice cya kabiri ikipe ya Real Madri yagerageje gusimpuza ishyiramo abakinnyi bagiye batandukanye barimo ba modric wakinaga umukino we wanyuma, ndetse na Brahim Diaz, gusa ntaco byatanze n’ubundi k’umunota wa 87 Gonçalo Ramos yaje gushimangira insizi atsinda igitego cya kane, ikipe ya PSG iba isanze Chealse k’umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025.
Luka Modrić yakinaga umukino we wa nyuma muri Real Madrid aho yasezeraga kubafana b’iyikipe, ayimazemo imyaka 13 yabashije gutwarana nayo ibikombe 28 byose, uyumugabo agiye guhita yerekeza mu ikipe ya AC Millan yo m’Ubutaliyani.

Fabián Ruiz niwe wabaye umukinnyi w’umukino

Ousmane Dembélé akomeje kuba umukandida mwiza Ballon d’Or

Luka Modrić yakinaga umukino wanyuma muri Real Madrid

Luka Modrić agiye kwerekeza muri AC Millan