FIFA Club World Cup: Real Madrid yatangiye inganya, naho Juventus itangira inyagira ikipe ya Al Ain

Ikipe ya Real Madri m’ukino wakurikiranywe n’abafana benshi ugereranyije n’indi mikino yose imaze gukinywa yanganyije n’ike ya Al Hilal yo muri Soudi Arbia igitego 1-1, wari umukino wambere k’umuto Xabi Alonso ari umutoza wa Real Madrid, birangira anganyije umukino we wa mbere.

Wari n’umukino wa mbere kuri Trent Alexander Arnold wasje gisumbuzwa k’umunota wa 65 asimbuzwa Luca Vasquez, igitego cya Real Madrid cyaje gutsindwa na Gonzalo Garcia kuri pase nziza yahawe na Rodrigo k’umunota wa 34, gusa k’umunota wa 44 Roben Neves yaje kwishyura igitego yatsinze neza kuri Penalite, ikipe ya Real Madrid yageraje kwtaka ngo irebe ko yabona igitego cya Kabiri gusa byari gushoboka k’umunota wa 90+2 ubwo Valverde yahushaga penalite k’uruhande rwa Real Madrid.Real Madrid yakinnye idafite Mpappe kuko yarifite ibibazo by’imvune, ntago yigeze agaragara kuri uno mukino.

Abafana baba iyanga k’umukino Juventus yanyagiyemo ikipe ya Al Ain ibitego 5-0, kuko sitade yari yambaye ubusa, gusa ntago byabuje Juventus gutanga isomo rya ruhago kuko yatsinze ibitego 5-0, byatsinzwe na rutahiza w’umufaransa Kolo Muani watsinze ibitego 2 byose k’umunota wa 11 na 45, ibindi bitego 2 byatsinzwe na Conceição ikindi gitego 1 gitsindwa na Yildiz birangira ikipe ya Juventus itangira yitwa neza.

Kuri uyu wa kane imikino iraza gukomeza aho batangira gukina umunsi wa kabiri, aho ikipe iharariye umugabane w’Africa Al Ahly iherereye mu itsinda A iraza kuba imanuka mu ikibuga ikina n’ikipe ya palameiras ku isaha ya 18:00 pm, naho ikipe Inter Miami fc ya Lionel Messi iraza kuba ikina n’ikipe ya Porto ku isaha ya 21:00 pm.

Ibijyanye n’abafana ku amasitade bakomeje kuba ingorabahizi kuko ino mikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe ntago cyiri kwitabirwa kuko bari gukina amasitade nt’abantu barimo, ibingibi biri gutera impungenege ku igikombe cy’Isi cyizaba umwaka utaha n’ubundi cyikabera muri America, Canada na Mexico, bishoboka ko abafana bashobora kuzaba ikibazo n’ubundi tukazabona ishusho isa nkiyo turi kubona muri iyi minsi.

Abafana bakomeje kuba ikibazo, aha hari k’umukino wajuje Juventus yatsinze Al Ain ibitego 5-0

Real Madrid yatangiye inganya na Al Hilal igitego 1-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends