FIFA yafunguye ibiro bishya hano k’umugabane w’Africa mu igihugu cya Maroc

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA rafunguye ibiro byaryo k’umugabane w’Africa mu rwego rwo kujyira ibiro kuri buri mugabane nkuko ryabyiyemeje kugira ngo iterambere ry’umupira rikomeze kuzamuka.

Ubwo hafungurwaga ibiro by FIFA muri Africa muri Macoco, Prezida wa FIFA  Gianni Infantino yavuze ko ibi biro bizagira uruhare mpuzamahanga mu iterambere ry’umupira w’amaguru by’umwihariko k’umugaban w’Africa.

Ibiro bya FIFA muri Africa byafunguriwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mohammed VI giherereye I Rabat muri Maroc, ibibi biro bya FIFA byafunguriwe muri Africa byaje byyonjyera kubindi isanzwe ifite birimo iby’i Paris mu Bufaransa, Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’i Jakarta muri Indoneziya.

Ibi biro biteganyijwe ko bizajya byakira inama z’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru  ako ari 54 agize uno mugabane w’Africa. Hagamijwe kuganira ibijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru hano k’umugabane wa Africa.

Prezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko aricyo gihe cyiza cyo mu rego ro gushimangira umubane hagati ya FIFA n’abandi bafatanyabikorwa baharanira guteza imbere umupira w’amaguru.

ati: “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe, ni umunsi w’ibyishimo, tuwandike mu mateka y’umupira w’amaguru muri FIFA, muri Afurika, muri Maroc no ku isi yose. Kuva hano, tuzatanga umusanzu ku isi yose mu iterambere ry’uyu mukino, si muri Maroc gusa, si muri Afurika gusa, ahubwo hose ku isi.”

Uyu muhango wari witabiriwe na Patrice Motsepe, Visi Perezida wa FIFA akaba n’umuyobozi wa CAF, hamwe na Fouzi Lekjaa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF) ndetse n’umunyamuryango w’Inama Nkuru ya FIFA.

Patrice Motsepe nawe yagize ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe, w’amateka, ni umunsi udasanzwe kuri FIFA. Afurika ni FIFA, n’isi yose ni FIFA. Ntaho heza kurusha hano twari twabona ho gukorera.”

Igihugu cya Maroc kuri ubungu gifatwa n’igihugu cya mbere muri Africa cyamaze gutera imbere mubijyanye n’umupira w’amaguru ujyendeye kubikorwaremezo ndetse n’imbaraga bashira mubijyanye n’umupira w’amaguru ubona ko kandi bitanga umusaruro umunsi k’uwundi, muri 2022 Maro yageze muri ½ bwa mbere mu mateka mu gikombe cy’’Isi ntakindi gihugu cyirabikora, iki gihugu kandi kizakira imwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends