Ku itariki ya 15 Kamena 2025, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haratangira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizahuza amakipe 32 yitwaye neza ku migabane aturukaho. FIFA yatangaje ko amafaranga azatangwa muri iri rushanwa azagera kuri miliyari imwe y’amadorari, aho ikipe izegukana igikombe izahabwa agera kuri miliyoni 125 z’amadorari.
Umukino wa mbere uzabera kuri Hard Rock Stadium iherereye mu mujyi wa Miami, aho Al-Ahly ihagarariye Afurika izacakirana na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inakinamo kizigenza Lionel Messi. Igikombe kizasoza ku itariki ya 13 Nyakanga, aho umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium iherereye i New Jersey muri Leta Zunze ubumwe za America.
Muri iri rushanwa, amakipe 32 yagiye ashyirwa mu matsinda atandukanye. Mu itsinda D, Chelsea izahura na Flamengo, ES Tunis na Club Leon, mu gihe Manchester City iri mu itsinda G hamwe na Juventus, Al Ain (UAE) na Wydad AC.
Buri mukino ikipe izatsinda mu matsinda izahita ihabwa miliyoni 2 z’amadorari, naho iyo zinganyije buri kipe izahabwa agera kuri miliyoni 1 y’amadorari. Ikipe izagera ku mukino wa nyuma izaba imaze kubona miliyoni 30 z’amadorari, naho iyegukana igikombe izatwara miliyoni 125 z’amadorari.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa ari ibintu bidasanzwe mu mateka y’umupira w’amaguru. Yagize ati:
“Uburyo bwo kongera ibihembo mu gikombe cy’Isi cy’amakipe bigaragaza ko ari ibidasanzwe. Ni byo bihembo byinshi bizaba bitanzwe mu irushanwa iryo ari ryo ryose mu mupira w’amaguru. Bizatangwa kuva mu matsinda aho hazakinwa imikino 7, mu gukuranamo nabwo amakipe azahembwa. Uzegukana igikombe azahabwa Miliyoni 125 z’amadorari.”
Iri rushanwa ritezweho gutanga ubudasa, kubera imitegurire yaryo ndetse n’uburyo amakipe azitwara mu mikino. Abafana b’umupira w’amaguru ku Isi bategereje kureba uko amakipe yabo azahangana kugira ngo begukane igikombe cy’amakipe y’Isi cya FIFA nyuma yo kongera amakipe akava kuri 16 akjagera kuri 32 n’ibihembo byarazamutse cyane.



Amakipe azahagararira umugabane w’iburayi

Amakipe azahagararira America y’amajyepfo


Amakipe azahararira umugabane w’Africa

amakipe azahagararira Asia
