Filime ya Nyambo na Titi n’abarimo alyne Sano na king James mu bakuryohereza weekend

Nyambo na Titi brown kimwe n’abahanzi barimo alyne sano, King James, Bruce melodie, Tom close ndetse na Ariel wayz Bari mu bagufasha kuryoherwa na weekend.

Nyuma yo kubugwaho byinshi ku mubano wabo Nyambo Jesca na Titi brown bahoze biyita aba Besto, bashyize hanze filime yabo Nshya yari imaze iminsi itegerejwe na benshi cyane mu bakunze iyi couple ni filime bise love wins izagira episode nyinshi kuko babanje gusohora episode ya mbere.

Usibye abakinnyi ba filime no mu muziki naho Hari abahanzi benshi bakoze mu inganzo maze basohora indirimbo Nshya abakunda umuziki bashobora kumva mu impera z’icyumweru.

Umuhanzi King James yisunze uwitwa mutima umwe mu bakobwa bari Gushaka aho amenera mu muziki maze bashyira hanze indirimbo bise ndagushaka.

King James Ni umwe mu bakunzwe cyane kubera indirimbo ze ziba zuzuye amagambo aryoshye cyane kubakundana, bityo Ni umwe mu ndirimbo zo kumvwa muri iyi weekend

Alyne sano nawe kuwa 14 Gashyantare 2025, yashyize hanze indirimbo ye Yise Fire iri mu buryo bw’amajwi, mugihe Bruce melodie yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye iri Kuri album ye, indirimbo yitwa oya.

Tom close nawe nyuma ya album ye nizindi ndirimbo yashyize hanze indirimbo Nshya yakoranye na bulldog, Ni mugihe kandi tom close yitegura gukora igitaramo.

alyne Sano na king James mu baryoshya weekend yawe

Titi na Jesca bashyize hanze filime yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends