Umuhanzi Fola na Wizkid bari bamaze igihe barihariye urubuga rwa Apple music muri Nigeria bagaritswe na Mugenzi wabo Rema wabahigitse ku mwanya wa Mbere bari bamazeho igihe aho kuri ubu Ari ku mwanya wa Mbere mu bafiteho Indirimbo zikunzwe.
Aba bahanzi barimo Wizkid umaze Kubaka ubwami kuri Spotify n’izindi mbuga zikomeye bari bamaze iminsi myinshi bahagaze batajegajega kuri uru rubuga rwa Apple music muri iki cyiciro cy’abafite Indirimbo Nziza zikunzwe who bahagararirwaga n’iyitwa one condition ndetse na love.
Ubu Rema wabahigitse kuri iyi myanya bahoraga basimburanaho ahagarariwe n’iyitwa Fun iri ku mwanya wa Mbere agakurikirwa n’abandi barimo Mavo ku mwanya wa Kabiri naho Asake na wizkid bakaba bagarutse muri batanu ba mbere kuri uru rubuga.
Nubwo wizkid na Fola batakiri ku mwanya wa Mbere cyakora bakomeje kuza barya isataburenge Rema kuko wizkid we Ari ku mwanya wa Gatatu muyindi ndirimbo ye na Asake na Skillibeng na Sarz aho anakurikirana na Fola nanone bisa naho bakiri imbere.
Kuri uru rubuga rwa Apple music aba bahanzi,Fola na wizkid nubwo bataruyoboye nibo bahagaragara cyane kuko bihariye imyanya igera kuri 5 mu icumi ibanza bigaragaza ubukaka n’ubushongore bafite mu muziki muri iki gihugu cyabo cya Nigeria.

