Fola yigaritse ku mbuga zirimo apple music na Spotify muri Nigeria

Umuhanzi ugezweho mu muziki wo mu gihugu cya Nigeria ku mazina ya Fola akomeje kwerekwa igihandure abandi bahanzi bo muri iki gihugu kubera iyitwa you amaze iminsi mike ashyize hanze.

Ni Indirimbo ikomeje kumugeza ku myanya myiza ku intonde zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zikora ibijyanye n’ibyamamare n’umuziki muri rusange aho kugeza ubu ariwe muhanzi muto uri kwitwara neza mu gace igihugu cya Nigeria giherereyemo.

Iyi ndirimbo yatangiye ijya ku rutonde rw’indirimbo zimeze neza kuri Apple music muri Nigeria abantu bumva Ari iby’igihe gito ubu imaze no gufata mu zimbere kuri Spotify aho ho yahageze inafata Umwanya wa mbere imbere y’izindi zibyamamare yahigitse.

Kuri Spotify Iyi ndirimbo ya Fola yitwa You iri imbere ya one condition ya wizkid nayo arimo banuriyemo na Dj tunez naho kuri Apple music ikaba iyi yitwa One condition ikaba Ari iya mbere nanone mugihe iyi yakoze wenyine iri ku mwanya wa Gatanu.

Fola Kandi Ari mu bahanzi bari kurebwa cyane ku zindi mbuga nka YouTube aho iyi ndirimbo yujuje abayirebyeho miliyoni ebyiri mu gihe kitageze no ku byumweru bitatu kuri ubu ikaba imaze kugera kuri miliyoni ebyiri hafi n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends