Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Frédéric Bamvuginyumvira Yamaganye Amagambo ya Perezida Ndayishimiye Ku Rwanda

Frédéric Bamvuginyumvira Yamaganye Amagambo ya Perezida Ndayishimiye Ku Rwanda

Frédéric Bamvuginyumvira, wabaye Visi Perezida w’u Burundi (1998-2001), yanenze amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda ari nyirabayazana w’amacakubiri y’amoko mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi Ndayishimiye yabivuze tariki ya 16 Werurwe 2025, mu iteraniro ry’itorero Vision de Jésus-Christ. Yavuze ko u Rwanda rwazanye ibibazo by’amoko mu Burundi kuva mu 1959 no muri RDC kuva mu 1996, ashimangira ko u Burundi butagendera ku moko nk’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Bamvuginyumvira yavuze ko ivangura ry’amoko mu karere ryatewe n’abakoloni b’Ababiligi, babibye urwango hagati y’amoko. Yagereranyije ayo moko n’uburozi bwatewe mu bihugu by’akarere, bikabangamira ubwiyunge bw’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanye-Congo. Yagaragaje ko iki kibazo cy’amacakubiri cyihariye ibihugu byakolonijwe n’u Bubiligi, bitandukanye n’ahandi nko muri Tanzania, aho nta mpunzi zihari.

Bamvuginyumvira yasabye ko u Rwanda, u Burundi na RDC bihurira mu nama rukokoma kugira ngo bikemure ikibazo cy’impunzi n’amacakubiri mu karere. Yanenze kandi amagambo ya Perezida Ndayishimiye avuga ko u Burundi budafite ibibazo by’amoko, nyamara mu by’ukuri ubutegetsi bwe bugendera ku moko mu bwihisho. Yagaragaje ko hari politiki yo guca intege Abarundi b’Abatutsi, binyuze mu icengezamatwara ribarwanya.

Ku bijyanye n’ibirego bivuga ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bufatanya na FDLR, Bamvuginyumvira yemeje ko hari bamwe mu bayobozi b’u Burundi bafasha uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko bagemura intwaro, zahabu n’ibiribwa kuri FDLR, ndetse ko uyu mutwe ukorera mu ishyamba rya Kibira, aho rimwe na rimwe urwana n’ingabo z’u Burundi.

Bamvuginyumvira yanenze icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka n’u Rwanda muri Mutarama 2024, asobanura ko nta gihugu gishobora kungukira mu izamba ry’umubano. Yavuze ko u Rwanda n’u Burundi byahoze ari igihugu kimwe mu gihe cy’ubukoloni (Ruanda-Urundi), bityo ko byakagombye gukomeza kugirana umubano mwiza aho kurwana.

Mu gihe ibi biganiro bikomeje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi biri mu nzira nziza, kandi ko intumwa z’ubutasi bw’u Rwanda n’u Burundi zahuriye mu biganiro inshuro ebyiri. Bamvuginyumvira yasabye ko hakomeza ibiganiro hagati y’impande zombi kugira ngo umubano wongere kuba mwiza, kuko nta nyungu ibihugu byombi bifite mu kutumvikana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *