Gabon na Seychelley biza imbere: Menya ibihugu 10 byuzuye amashyamba byo muri afurika

hashyizwe hanze urutonde rw’ibihugu bifite ubutaka bwiganjemo amashyamba muri afurika, ni urutonde rurimo ibihugu nka DR Congo, Gabon n’ibindi.

ku rutonde rushya rwakozwe n’urubuga rwa africa facts mu bihugu 10 bya mbere biriho nta kindi gihugu cyo mu gace ka afurika y’iburasirazuba kirimo usibye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) iri mu biza imbere bigizwe n’igice kinini cy’amashyamba.

urutonde rwose rwuzuye ni uru:

  1. GABON

Gabon nk’uko bigaragara ku butaka bwayo, ifite amashyamba yo ku kigero cya 88% by’ubuso bw’ubutaka bwayo.

  1. SEYCHELLES

Seychelles ku buso bwayo bwose harimo amashyamba yo ku kigero cya 87%.

  1. EQUATORIAL GUINEA

Guinea Equatorial ifite amashyamba yo ku kigero cya 76% ugereranije n’ubuso bwose bwayo.

  1. DR CONGO

DR Congo ifite ubutaka buriho amashyamba ku kigero cya 67%.

  1. CONGO

Congo ifite amashyamba ku kigero cya 65% cy’ubuso bw’ubutaka ifite.

  1. LIBERIA

Liberia ku butaka bwayo ihafite amashyamba yo ku kigero cya 44%

  1. CAMEROON

Igihugu cya Cameroon ku butaka bwacyo harimo 42% by’ishyamba.

  1. CENTRAL AFRICA REPUBLIC

Repubulika ya Central Africa ifite ubuso bungana na 36% ku butaka rusange ifite.

  1. GUINEA BISSAU

Guinea Bissau ku butaka Rusange bwayo ifiteho amashyamba ku kigero cya 35%.

  1. MOZAMBIQUE

Mozambique ifite amashyamba ari ku kigero cya 34% ugereranyije n’ubuso bwayo bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends