Myugariro ukina m’umutima wa defanse Gabriel Magalhães yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 azamugeza mu mpera za 2027, Gabriel Magalhães n’umwe mu basore b’inkingi za mwamba muri Arsenal by’umwihariko m’ubwugarizi bw’iyi kipe ya Arsenal.
Gabriel Magalhães n’umusore w’imyaka 27 y’amavuko yageze muri Arsenal muri 2020 avuye muri Lille yo mu igihugu cy’ubufaransa(League A), aho amaze imyaka 5 muri Arsenal,kuva yagera muri Arsenal amze gukuraho imipira 210(appearances) yabatsindiye ibitego 20 byose, nyuma y’uko hari inkuru zari kumwerekeza muri Saudi Arbia dore ko hari amakipe menshi yamwifuzaga gusa byaje kurangira ikipe ya Arsenal igiranye ibiganiro maze bigenda neza birangira yongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Arsenal birasa naho William Salba nawe bisa naho atazava muru iy’ikipe kuko bisa naho Real Madrid ititeguye kumugura muri uno mwaka w’imikino ahubwo ishaka ko abanza agasoza amasezerano ubundi ikabona kumutwara, Arsenal iracyari ku isoko ngo irebe ko yakwiyubaka nyuma y’uko umwaka w’imiko urangiye nabwo ntacyo bagezeho,kugeza nanubu Arsenal ntirabona umwataka kuko kugeza ubu ari nacyo kibazo ifite gikomeye.
Abakunzi ba Arsenal baracyategereje cyane uko ikipe yabo izitwara ku isoko ry’igura n’igurisha ari nabyo bizabaha ishusho y’uko bazitwara umwaka utaha w’imikino.

Gabriel Magalhães yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Arsenal azamugeza mu mpera za 2027