Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Gasogi United yirukanye Umutoza Mukuru Tchiamas Bienvenue n’Umunyezamu Ibrahima Dauda nyuma yo kumara imikino umunani idatsinda

Gasogi United yirukanye Umutoza Mukuru Tchiamas Bienvenue n’Umunyezamu Ibrahima Dauda nyuma yo kumara imikino umunani idatsinda

Ikipe ya Gasogi United FC nyuma y’uko itsinzwe umukino wayihuzaga na Police FC ibitego 2-0 umukino ukirangira yatangaje ko yahagaritse ku mirimo  Umutoza Mukuru, Tchiamas Gyslain Bienvenue, ndetse n’umunyezamu wayo wa mbere Ibrahima Dauda Barelli,  ibyo byose ni nyuma yo kumara imikino umunani yikurikiranya idatsinda kugeza ubungubu ikaba irusha amanota atatu ikipe iri muzimanuka.

Gasogi United yari yatangiye umwaka w’imikino ifite intego zo kuzaza mu myanya myiza ndetse no kwegukana igikombe cy’amahoro,bituma izna umutoza w’umunyamahanga ndetse n’abakinnyi babanyamahanga, Gusa ibyo iyi kipe iyoborwa na bwana KNC Imfura y’iwacu siko byagendekeye kuko ibyababayeho bitandukanye n’ibyo bari biteze kugeza ubungubu muri Gasogi United umusaruro wabaye iyanga kugeza ubu yatakazaga umukino wa 8 yikurikiranya nta nsinzi ibona byahise bituma iyi kipe ihitamo gutandukana n’umutoza ndetse n’umuzamu wayo wa mbere.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko amasezerano yari afitanye n’umutoza Ghyslain yarimo ko naramuka atsinzwe imikino itatu yikurikiranya agomba kwirukanwa . akimara gutsindwa KNC yahise atangaza ko amwirukanye ako kanya umukino ukirangira kuko ibikubiye mu amasezerano ntago yigeze ayubahiriza ko amaze gutsindwa imikino umuna none akaba ashyize ikipe mubihe bibi igiye kurwana no kutamanuka.

Uretse umutoza mukuru, bamwirukananye n’umunyezamu Ibrahima Dauda Barelli nawe yahise ahagarikwa, kubera ko nawe bigaragara kuko nawe insinzwi z’iyikipe ya Gasogi United nawe azifitemo uruhare atigeze y’itwara neza

Aba bombi basize iyi ikipe ya Gasogi United ahantu habi kuko ubu iherereye k’umwanya wa 20 n’amanots 27 nyamara irarusha ikipe yanyuma imanuka amanota 3 gusa ninyuma y’uko yari imaze no gusezerwa mu igikombe cy’amahoro.

Ghyslain Bienvenue Tchiamas yari yara muri Gasogi unite yaratoje amakipe  arimo Gicumbi FC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ndetse n’andi makipe yo muri Congo Brazzaville nka CS La Mancha, Diables Noirs, na Sportif Otoho.

Kugeza ubu, Gasogi United ntiratangaza ugiye gusimbura aba bombi ku mirimo yabo, ariko ikipe irimo gushaka uko yasubira mu murongo mwiza mbere y’uko Shampiyona irangira.

Kugeza kuri ubungu Gasogi United ntago iratanga umutoza mushya uza gusimbura uwirukanywe kugira ngo ikomeze ihatane irebe ko yarangiza shampiyona amahoro, nugutegereza icyo ubuyobozi ba Gasogi United buraza gutangaza.

Gasogi United yahagaritse ku mirimo  Umutoza Mukuru, Tchiamas Gyslain Bienvenue,

Gasogi United imaze imikino umuna yikurikiranya nta nsinzi ibona

Gasogi Unityed umunyezamu wayo wa mbere Ibrahima Dauda Barelli

Perezida wa Gasogi United FC, KNC,  yatangaje ko gutsindwa gatatu umutoza yagomba kwirukanwa no bikaba byarageze ku 8

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *