Gen Mubarakh Muganga yabwiye kapiteni wa APR FC Niyomugabo Cloude ntihakagire ikipe izongera kubahumekera mubitugu

Gen Mubarakh Muganga yabwiye kapiteni wa APR FC Niyomugabo Cloude ndetse n’abandi bakinnyi bose ko nabo ari ingabo z’igihugu kandi ko mu muco w’ingabo z’u Rwanda zihanaganira gutsinda ntawuzihumekera mu bitugu, yababwiye ko biriya bintu byo kubahumekera mubitugu Atari byiza nat nubwo ari byo biranga ingabo z’u Rwanda, yarashatse kuvuga kubyo gutwara ibikombe andi makipe abakurikiya abari hafi ko bagomba gushyiramo intera y’amanota afatika.

Gen Mubarak Muganga yagize ati “Claude n’ingabo zawe mu gihe muzaba mukata mugeze kuri Ruriba muza ku Amahoro Stadium, ababakurikiye nibura bajye baba bari nka Kitabi cyangwa Nyungwe, ariko biriya byo kuduhumekera hafi ntabwo ari byiza nta nubwo ari byo biranga ingabo z’u Rwanda kandi muri Ingabo z’u Rwanda.”

Gen Mubarakh Mugagana yashimiye kapiteni Niyomugabo Cloude ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC buriho uungubu kuba bwarabashije kwegukana ibikombe bitatu byose byakiniwe hano mu  Rwand auyu mwaka w’imikino avuga ko niyoo biza kuba kuba bine bari kubitwara.

Ati “Ndagira ngo nanone nshimire Claude n’ingabo ze na Chairman wa APR FC kubera y’uko njyewe uwo muhigo sinawushoboye ariko Claude na Chairman baduhaye ibikombe bitatu kandi n’iyo haba bine nabwo bari kubizana”.

Gen Mubarak Muganga yavuze ko guhatana kwa APR FC bifite inkomoko. Ati “Twibutse abatarabaye mu rugamba rwo kwibohora, tugira aho dukomora uyu muco wo guhatanira kandi tugahigana neza. Bagenzi bacu batari muri ayo mateka ntibajya bamenya ko Ingabo z’u Rwanda ziteye kimwe. Ari winjiye muri 1990, ari winjiye muri 2025 tuba duteye kimwe buriya.”

Yavuze ko Rayon Sports ari yo igerageza mu yandi makipe yose ahanganira ibikombe na APR FC. Ati: “Ariko na none tudafite Rayon, na ba bandi navugaga baduhumekera mu irugu ntabwo twabagira, bajye bakomeza baze, ariko nta muntu uharenga ahongaho.”

Ibyo byose yabigarutseho mu biroro byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Fan Club y’Intare imze ishinzwe byabaye k’umunsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu.

Gen Mubarakh Muganga na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, bifatanyije n’abakinnyi n’abatoza mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Itsinda ry’Abafana ryitwa Intare Fan Club rimaze rishinzwe

Gen Mubarakh MugangaAti: “Ariko na none tudafite Rayon, na ba bandi navugaga baduhumekera mu irugu ntabwo twabagira,

Gen Mubarakh Muganga ati “Claude n’ingabo zawe mu gihe muzaba mukata mugeze kuri Ruriba muza ku Amahoro Stadium, ababakurikiye nibura bajye baba bari nka Kitabi cyangwa Nyungwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends