Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze. Uru ruzinduko rwagaragaje ubufatanye bukomeje gukura hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, aho Gen Muhoozi yashimangiye ko ubwo bufatanye butanga umusaruro mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Mu ijambo rye, Gen Muhoozi yagarutse ku kamaro k’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu by’Afurika, avuga ko ari inkingi ikomeye izafasha umugabane kugera ku mahoro arambye. Yashishikarije abanyeshuri biga muri iri shuri gukomeza gukora ubufatanye nk’Abanyafurika mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wabo, aho gutegereza igisubizo giturutse hanze.
Uru ruzinduko rwanahuriranye no gutanga isomo ku bofisiye bakuru 108 baturuka mu bihugu bitandukanye, bari kwiga amasomo ya gisirikare muri iri shuri. Isomo rya Gen Muhoozi ryibanze ku guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano w’akarere no gukemura ibibazo by’umutekano bifite imizi muri Afurika.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ryakira abofisiye bakuru baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi, aho abari kwiga uyu mwaka baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Santrafurika, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia na Uganda. Ibi bigaragaza ko iri shuri ari igicumbi cy’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Uru ruzinduko rwa Gen Muhoozi rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza kunoza ubufatanye mu bya gisirikare, bigamije kuzamura umutekano w’akarere no gushyira imbere igisubizo cy’ibibazo by’umutekano bishingiye ku banyafurika ubwabo.