Gen-z comedy yasinyanye n’umujyi wa Kigali amasezerano y’ubufatanye

Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo by’urwenya, C.I.M Ltd izwi ku izina rya Gen-Z Comedy Show, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo guteza imbere impano z’urubyiruko.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ibi ku wa 6 Gashyantare 2025, buvuga ko bifite intego yo guteza imbere umuco binyuze muri gahunda yabo ya Kigali Cultural Scene. Bagize bati:
“Ubu bufatanye buzashimangira Gen-Z Comedy Show nk’urubuga rutanga umwanya ku banyarwenya bakiri bato kandi rukagira uruhare mu iterambere ry’impano zishingiye ku buhanzi muri Kigali.”

Ndaruhutse Fally Merci, utegura ibi bitaramo, yavuze ko uyu mwaka bafite intego yo kuzamura urwenya nyarwanda ku rwego rw’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika. Yatangije gahunda yo gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kugira ngo bafashe abanyarwanda kwagura imitekerereze no kwinjira ku isoko mpuzamahanga.

Gen-Z Comedy Show ni ibitaramo by’urwenya bibera inshuro ebyiri mu kwezi. Byatangiye bikorerwa ahantu hato i Rugando, ariko bitewe n’ukuntu abantu babyitabiriye ari benshi, byagiye kwimurwa bikava Mundi Center bijya Camp Kigali.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends