George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye mu mateka, yitabye Imana

George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye babayeho mu mateka muri uwo mukino, yitabye Imana ku ya 21 Werurwe 2025, afite imyaka 76.

Foreman yamamaye cyane kubera intambara ye ikomeye na Muhammad Ali mu 1974, izwi nka Rumble in the Jungle. Uwo mukino wabereye muri Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ugasiga amateka mu mukino w’iteramakofi ku Isi hose. Ali yatsinze Foreman mu gice cya munani, ariko uwo mukino wagize uruhare rukomeye mu gukomeza kumenyekanisha iteramakofi ku rwego rw’isi,ari nawo mukino wamenyekanishije igihugu cya RDC kuruhando mpuzamahanga kubera uwo mukino wahabereye wari ukurikiwe n’abantu benshi mu Mpande z’Isi.

George Foreman yavukiye i Marshall, Texas, ku ya 10 Mutarama 1949 muri Leta zunze ubumwe z’America. Akiri umwana yagize ubuzima bugoye ho yagiye agira ibzo byinshi bigeye bitandukanye, ariko yaje kugira amahirwe yo kujya muri Job Corps bimufasha kubona ubuzima bwiza no gutangira kwiga iteramakofi. Mu 1968, yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike yabereye muri Mexique, ibyo bikamuhesha amahirwe yo kwinjira mu barwana ku rwego mpuzamahanga kuko yaramaze kumenyekana nkumwe mubakinnyi bakomeye cyane muri icyo gihe.

Mu 1973, Foreman yatsinze Joe Frazier akegukana igikombe cy’isi mu cyiciro cy’abakinnyi baremerewe (heavyweight). Nyuma y’uko Muhammad Ali amutsinze mu 1974, Foreman yaje gusezera ku mukino w’iteramakofe, ariko nyuma y’imyaka 10 asezeye ahita agaruka mu iteramakofi. Mu 1994, yatsinze Michael Moorer, aba umukinnyi wa mbere ukuze wegukanye igikombe cy’isi, afite imyaka 45.

Uretse kuba umukinnyi w’iteramakofi, Foreman yabaye umucuruzi w’ibikoresho byo guteka, cyane cyane icyitwa George Foreman Grill, cyamufashije gukomeza kwamamara no kwinjiza amafaranga menshi aturutse mubucuruzi. Yanabaye umupasiteri w’itorero muri America.

Foreman yitabye  Imana afite abana 12, barimo abahungu batanu bose bitwa George Foreman n’abakobwa barindwi. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku mukino w’iteramakofi, ariko azahora azirikanwa nk’umwe mu barwanyi ba ruhago b’intwari bagaragaje guhangana no kudacika intege mu buzima.

Foreman yamamaye cyane kubera intambara ye ikomeye na Muhammad Ali mu 1974, izwi nka Rumble in the Jungle

Foreman yabaye umucuruzi w’ibikoresho byo guteka, cyane cyane icyitwa George Foreman Grill

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends