Giti: Imodoka Ya Gitifu Yahiye Irakongoka

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare 2025, imodoka ya Bangirana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro maze irashya irakongoka burundu. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari itwaye Bangirana hamwe n’abandi bantu bane ubwo bari bavuye mu Nteko z’Abaturage mu Kagari ka Tanda, bagana ku biro by’Umurenge wa Giti.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, bageze mu Kagari ka Murehe, imodoka yabo yatangiye gusohora umwotsi uturuka imbere kuri capot. Bahise basohoka kugira ngo barebe ikibazo, ariko umuriro wari umaze gukaza umurego. Nubwo bifashishije kizimyamoto yari mu modoka ndetse n’ubufasha bw’abaturage bagerageje kuyizimya, byarangiye imodoka yose ikongotse.

Nta muntu n’umwe wagize ikibazo mu bari bari mu modoka kuko bose basohotse amahoro. Icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana kuko mu minsi yashize imodoka ntiyari ifite ikibazo kizwi. Bangirana yavuze ko agiye gukorana n’ikigo cy’ubwishingizi aho yaguriye imodoka kugira ngo barebe uko ikibazo cyakemuka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari avuye mu bikorwa byo gukurikirana imihigo mu Murenge wa Giti, aho yari kumwe n’ikipe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi. Nubwo imodoka yakongotse, nta ngaruka byagize ku mirimo ya Leta cyangwa ku buzima bw’abari bayirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends