Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere hano iwacu mu Rwanda yakomezaga ku munsi wa 23,ni imikino yose yatangiye hafatwa umunota wo kuzirikana ubuza bwa Alain Mukurarinda uwahoze ari umuvugizi wa guverinoma waryamiye ukuboko kw’abagabo, mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda kuri Stade Umuganda, ikipe ya Marine FC yakiriye Rayon Sports mu mukino wari witezwe na benshi dore ko wari uvuze byinshi kurutonde rw shampiyona cyane cyane kuruhande rwa Rayon yasabwaga kudakora ikosa narimwe.
Uyu mukino watangiye Rayon Sports isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, aho ku munota wa mbere Rukundo Abdul-Rahman yatanze umupira mwiza kuri Biramahire Abbedy, gusa umunyezamu wa Marine FC yitwaye neza aratabara,ni numwe mubafashije cyane iyi kipe kuko yagoye Rayon Sport kuburyo bukomeye cyane yagiye akuramo imipira ikomeye yabazwe.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Marine FC, ariko ku munota wa 12 ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ndikumana Fabio, wakoresheje ishoti rikomeye yahawe na Mbonyumwami Thaiba. Icyo gitego cyashimishije abafana ba Marine FC bari buzuye Stade Umuganda.
Rayon Sports ntiyacitse intege nyuma yo gutsindwa, maze ku munota wa 31 baza kwishyura ku gitego cyatsinzwe neza na Prince Elanga Kanga, maze aba Ryon bagarura agatima. Ikipe ya Marine FC yakomeje gukinira inyuma cyane, ndetse bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gukora amakosa menshi yatumye bahabwa amakarita y’umuhondo menshi kuko nyuma yo kwishyurwa bagize ubwoba bw’uko bashobora gutsindwa igitego cya Kabiri bituma bakinira inyuma cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports na Marine FC zombi zinganya n’igitego kimwe kuri kimwe. Mu gice cya kabiri, Marine FC yakoze impinduka, havamo Ndombe na Ebenezer Niyigena hinjiramo Bizimungu Omar na Nizeyimana Mubaraka. Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 56 Marine FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rugirayabo Hassan maze bishyira Rayon kugitutu gikomeye cyane.
Rayon Sports ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 68 baje kongera kwishyura ku gitego cyatsinzwe na Youssou Diagne, wakoresheje umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri. Rayon Sports yaje no kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu binyuze kuri Aziz Bassane, ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro kuko umunyezamu wa Marine yakomeje kugenda agora abasore ba Rayon akuramo imipira ikomeye cyane. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 maze bituma Rayon bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino itakaza umwanya wa mbere.
Muri iyi weekend, indi mikino yabaye harimo undi mukino warutegerejwe mu karere ka bugesera aho APR FC yatsinze Bugesera FC 1-0,ni igitego cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara ku munota wa 12 byahise binabaha bwa mbere muri uyu mwaka nyuma y’igihe kini biruka inyuma ya Rayon Sport bayikura ku mwanya wa mbere kuri ubu nyamukandagira ikaba iraye ku mwwanya wa mbere n’amanota 48, Musanze FC itsinda Rutsiro FC 1-0, naho AS Kigali itsinda Muhazi United 1-0. Ibi byatumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 48, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 47.
Iyi shampiyona irimo guhatana gukomeye, aho amakipe menshi ahagaze neza kandi ari kurwana no kwegukana igikombe cya shampiyona. Rayon Sports izakomeza gushaka uko yagaruka ku mwanya wa mbere, mu gihe APR FC irimo kugenda ikomeza gutsinda umukino ku wundi ishobora kuzarangira itawurekuye bikarangira yegukannye igikombe cy’uyu mwaka.
Rayon Sport imaze iminsi yitwara nabi nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya bihise bibaka umwanya wa mbere bari bamazeho igihe kinini. Igisigaye cyibazwa ese APR FC yafashe umwanya wa mbere izarekura? Rayon Sport iraza gukora iki kuko ikigaragara umwuka ntago ari mwiza muri iyi kipe kuko ntago iri kwitwara neza urugendo ruva Rubavu rushobora kuza kuba rurerure nugutegereza tukareba uko bizagenda.
Ku munsi wejo mu karere ka Rubavu hari undi mukino karundura uzahuza Kiyovu Sport irwana n’ubuzima bwo ku tamanuka mu cyiciro cya kabiri aho izakirwa na Etincelles.

Mumikino yose habanje gufatwa umunota wo kuzirikana nyakwigendera alain mukurarinda wari umuvugizi wa guverinoma y’ U Rwanda










