Komisiyo ya badepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ Imari n’Umutungo bya leta (PAC), yabonye ko hakwiye indi nyito yo gutanga amasoko, ninshingano zabyo bigasobanuka, cyane ko hitezweho inyongera kubumenyi abari muru uwo mwuga bakabona akazi, ndetse n’Imikorere ikiyongera cyane.
Nibyo byagarutsweho cyane mu ntama yabaye, Ko abagize izo komisiyo ndetse nabandi bafite aho bahuriye no gutanga amasoko, muri gahunda yo gupanga umushinga w’Itegeko rishyiraho gusuzuma umushinga mukigo cyabanyamwuga mugutanga amasoko.
Iyi gahunda yatangiya tari 6/1/2025, aho abadepite bagize PAC bagaragaje impungenge bafite kuri cyo kigo, ibi byagarajwe mu nama y’Abadepite. Bagendeye ku nshingano zacyo naho zihurira n’Izindi zisanzwe ziri mubindi bigo harimo ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya leta (RPPA), hamwe n’ibyigisha imitangire y’amasoko.

Ibyagarutsweho cyane nuko muri bamwe mu bisubizo byitezweho ko bizanwa n’ikigo nuruhare bizagira mu gucyemura ibibazo biboneka mu mitangire y’amasoko no guhuza abakora uwo mwuga.Perezida wa PAC Hon Valens Muhakwa yagize ati”Muze kudufasha gutandukanya inshingano y’ikigo cya RPPA dufite n’imikoranire y’ururgaga nacyo”.
Undi ati” amakuru yurugaga yenda tuyabone,ko ruzagendana gusa n’amahugurwa y’Igihe gito n’ibijyanye n’ubunyamuga,igihe ibindi byose bijyanye n’uburezi busanzwe ibigo bireba n’ubundi bizakomeza kubikora”.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko imbongamizi zose zagaragajwe zi zizahabwa ibisubizo byiza kandi bihagije, kandi ko ari byiza m ugutanga amahugurwa kubijyanye n’amasoko.