Umuhanga mu gutanganya amajwi y’indirimo, Prince Kiiz yateye imitoma umukunzi we Lareina ku munsi we w’amavuko amwibutsako amukunda.

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mata 2025, niho Prince kiiz umaze kumenyekana mu mwuga wo gutunganya indirimbo yabyutse atomagiza umuhanzi Lareina wagize isabukuru uyu munsi
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, prince kiiz yabwiye Lareina ko mugihe kitari gito bamaranye mu cyo yise urugamba,uyu mukobwa yamubereye umusirikari,inshuti magara,umubyeyi,umuvandimwe na burikimwe muri make.
Kiiz worohewe no kuvuga urwo akunda lareina yakomeje amwifuriza isabukuru nziza ati umunsi w’amavuko mwiza mukunzi,ndagukunda ubu n’iteka.
Nyuma y’ayo magambo ya Prince kiiz kuri Lareina, nubwo atarashyira hanze ubutumwa busubiza kiiz gusa ku mavugurura yashyize kuri instagram ye akubiyemo amafoto ye, yavuze ko nubwo yavutse ariko anafite ikindi kintu cyahuriranye n’uyu munsi we udasanzwe aza guhishura ko afite EP(extended play) nshya.
Kuri Prince kiiz we rwagurumanye kuko nyuma y’amagambo yari yabyutse abwira uyu muhanzikazi lareina anakomeje kugaragaza ko yishimanye n’uyu mukobwa ku ahashyirwa inkuru z’imara amasaha 24 ari nako amwifuriza umunsi mwiza.
twibukiranye ko usibye urukundo rubirimo ubusanzwe kiiz asanzwe anafasha lareina mu bikorwa bitandukanye by’umuziki we.


