Guteza imbere ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu kubaka ejo hazaza hizerwa kandi harambye.

Uyu munsi, tariki ya 3 Ukuboza 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu wkizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Bafite Ubumuga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “Guteza imbere ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu kubaka ejo hazaza hizerwa kandi harambye.” Iki gikorwa cyabereye mu Rwanda mu turere dutandukanye, cyibanda ku kwigisha no guha abafite ubumuga urubuga rwo kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu.

Ibikorwa byibanze cyane ku gukuraho inzitizi abafite ubumuga bagihura nazo, harimo ibijyanye no kubona amashuri, akazi, no kugera ku bikorwa remezo. Inama n’ibiganiro biri kubera mu bice bitandukanye, bihuje abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango ifasha abafite ubumuga, ndetse n’abikorera. Biri kugarukwaho ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu gushyira mu bikorwa gahunda zituma abafite ubumuga bagira uruhare rukomeye mu iterambere.

Minisitiri w’Imibereho Myiza, Jean Claude Musabyimana, yagaragaje ko guha agaciro abafite ubumuga no kuborohereza kugera ku burenganzira bwabo ari igice cy’ingenzi mu iterambere rirambye. Hanibanzwe ku kurwanya ivangura n’akato bakunze guhura nabyo, ndetse no guteza imbere uburyo bwo kubona ubuvuzi n’imfashanyigisho zijyanye n’ibyo bakeneye.

Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi birimo kwerekana ubuvuzi bwihariye, ibiganiro ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, ndetse no kumurika ubushobozi abafite ubumuga bafite mu byiciro bitandukanye, birimo imyuga n’ubukorikori, hagamijwe kubashishikariza kugira uruhare rugaragara mu bukungu n’imibereho myiza y’igihugu.

Iki gikorwa cyerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gushyigikira abafite ubumuga, ariko kandi kigaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo buri wese abone amahirwe angana mu mibereho ye.

abafite ubumuga bagenda bihuriza mumakoperative abafasha mu mibereho ya buri munsi
abafite ubumuga bafite impano zitandukanye

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*