
mu buzima bwa burimunsi abantu bahura n’ibibazo bituma bababura amahoro y’umutima ,bakayatakaza kuburyo bukomeye cyane .Usanga bagira ibibazo by’imibereho,ubushomeri,akazikenshi,cyangwa ibibazo by’imiryango babamo bishobora kuba byabatera umuhangayiko n’agahinda gakabije .iyo bibaye byinshi bituma umuntu atakaza ikizere mu buzima akumva ejo hazaza ntacyo hazaba hamumariye ,ariko birashoboka gusubirana umutuzo ,amahoro n’ibyiringiro binyuze mu nzira zitandukanye z’ubuzima.
umuntu ashobora gutsinda ibibazo iyo yitoje gucunga ubuzima bwe mu buryo bwiza.Gutsinda ntibisobanura ko ibibazo bishira,ahubwo ni ukumenya uko ubyitwaramo hamwe ni uko ubifata neza kugirango bitangiriza ubuzima bwa we.

Mu bimenyetso bimenyekanisha ibibazo:Harimo nko kubura ibitotsi cyangwa kuryama bikabije, kwiheza no kutifuza kuvugana n’abandi,umunaniro udasanzwe,kurakara kenshi cyangwa guhorana amarira,kubabara umutwe.Ibyo byose byerekana umuntu uhangayitse kandi afite n’agahinda gakabije.
Ushobora kuba wasubirana amahoro muburyo bworoshye ,atari uko ibibizo bishize ahubwo wiga kubana nabyo ntibigire icyo bi kwangirizaho.Mu gihe ufite ibibazo fungura umutima usabe ubufasha ,waganira n’inshuti zawe wizeye cyangwa umuryango wawe uba bwire ibiri mu mutima wawe bizagufasha kuruhuka ubundi bigabanye umutwaro w’agahinda kari mu mutima wawe. Wakitabaza inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe,abaganga binzobere batanga inama n’ubuvuzi bwemewe bufasha gusubiza umuntu mubuzima busanzwe.

Gukora imyitozo ngorora,mubiri buri munsi siporo nko kugenda n’amaguru,gusimbuka umugozi,kwiruka buhora cyangwa gukora yoga bituma umubiri uvubura imisemburo y’ibyishomo ugahora umerewe neza ufite ibyishimo utitaye kubyo uri gucamo byose.
Kwitoza umutuzo n’imyitozo yo guhumeka,nka meditasiyo,gusenga ,gusoma ibitabo byiza no kwandika ibyiyumvo byawe bifasha umutima gutuza no kugira amaranga mutima meza cyane.Kurya indyo yuzuye wibanze kumbuto n’imboga n’amafunguro adatekeshejwe amavuta menshi,ukibuka no kuruhuka bihagije.Ibyo byose bigufasha kunyurwa n’ubuzima no gucunga ukanarinda umutima wawe,ugasubirana ikizere cyejo hazaza.
Washyira ho gahunda y’icyerekezo n’inego zoroheje mu buzima bwa we. Wategura igihe cyo gukora siporo,igihe cyo guhura n’abantu ukunda,igihe cyo kwandika uko uri kwiyumva,kora gahunda yakazi n’akanya ko kuruhuka kumenya icyo gukora.i
Ibibitanga ikizere no kongera ubushoboazi bwo kwiyubaka,bikanagabanya umunaniro wo mu mutwe.Jya wibuka intambwe zose wagezeho, wandika itsinzi noya wabashije kubona.Ufite kumenya agaciro kawe n’impamvu ufite kubuzima bwawe

Niba umuntu agaragaza ibi bimenyetso bikurikira,ugomba gushaka ubufasha bwihuse:Gutekereza cyane kukwiyahura cyangwa kugira imigambi yo kwiyahura,guhangana bikabije ku kazi cyangwa mu muryango,kubura ubushake bwo kurya,gusinzira cyane cyangwa kutabasha kuryama na gato,gukoresha cyagwa kunywa ibisindisha cyanga ibiyobya kubwenge kuburyo budasanzwe. Nugira uwo ubona afite iyo myitwarire uzamuhe ubufasha kandi na we nubona ufite ibyo bimenyetso uzihutire kwaka ubafasha,kuko ibyo n’ibibazo bikomeye cyane byangiruza ubuzima bwa muntu.

Agahinda n’umuhangayiko ntibivuze iherezo ry’ubuzima.Ni urugendo umuntu ashobora gutsinda mu gihe ufite ingamba zo gushaka amahoro n’umunezero,yegera nzobere no gu shyigikirwa n’abandi.Iyo ubashije gushyiraho intego ntoya,ukamenya intambwe zingenzi no gusaba ubufasha ntakabuza ubaho ubuzima bwuzuye butarimo agahinda n’umuhangayiko.
