Ubuyobozi bwa Kompanyi ya KikacMusic ireberera inyungu z’abahanzi barimo n’umuhanzikazi Bwiza bwatangaje ko hagiye gushyirwa hanze amatariki n’umunsi Alubumu ye izashyirirwa Hanze.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Lebel ya Kikacmusic kuwa mbere utangira icyumweru gitaha nibwo hazashyirwa ahagaragara igihe nyacyo abakunzi b’umuhanzikazi Bwiza n’abakunze Uyu muzingo w’indirimbo wa Bwiza utajya aburana no guhora mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera uburyohe bw’indirimbo ze.
Iyi alubumu ya Bwiza yitwa 25Shades ikaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 12 nubwo zose zitaragera hanze ngo abantu batangire kuzumva cyangwa kuzireba cyakoze 5 muri zo zarasohotse hakaba hategerejwe izindi 7 zitarasohoka.
Nubwo bwiza atahise ashyira hanze alubumu ye ngo abakunzi be batangire kuyigura no kuyumva ku mbuga azayicururizaho aherutse gukora ibitaramo biyamamaza birimo icyo yakoreye mu bubiligi mu mezi ashize ni Igitaramo yafashijwemo n’umuhanzi nyarwanda umaze kuba mpuzamahanga The ben banakoranye Indirimbo yitwa Best friend.
Nyuma y’igitaramo cya Bwiza mu bubiligi ninaho hasize umugisha ku muryango wa The ben kuko we n’umufasha we baje no kubonerayo imfura ubwo bibarukaga umwana wabo wa mbere.
Iyi Albumu ya Bwiza kandi ni kimwe mu bifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwe kuko yahuriranye n’umwaka uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda yujurijemo imyaka y’amavuko 25 ibyanavuyeho imibare 25 yashyizwe mu mazina ya Album ye.
Bwiza yaherukaga gushyira hanze album mu mwaka wa 2023 yari iyitwa My Dream yakunzwe cyane ikanagurwa n’abakomeye mu gihugu cyane bazwi mu bikorwa by’imyidagaduro nk’umunyemari Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport, Masamba intore n’abandi.

