Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Hakim Sahabo ntiyabashije gufasha Beerschot kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Hakim Sahabo ntiyabashije gufasha Beerschot kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Beerschot yari yatijwe Hakim Sahabo mu kwezi kwa mbere imutijwe kugira ngo ayifashe gukomeza guhatana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere no kwirinda kumanuka ubwo yaravuye muri Stand Lieg. Gusa, nubwo iyi kipe yari ifite icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere, byarangiye ibonye umusaruro mubi watumye imanuka mu cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa muri iyi wikendi birangira uyu mukinyi w’umunyarwanda atayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere.

Beerschot yari ifite intego yo kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko gutsindwa imikino myinshi byatumye bidashoboka. Mu mikino itanu ya nyuma, iyi kipe isigaje kukina imikino 5 ariko niyo yayitsinda ntago byabuza kutamanuka kubera ko amakipe bahanganye yamaze kubasiga cyane kubona amanota ahagije, byemeza ko izasubira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

Hakim Sahabo wari watijwe muri iyi kipe yari yitezweho gufasha hagati mu kibuga, ariko ntibyabashije gutanga umusaruro uhagije kugira ngo iyi kipe ikomeze kugumana umwanya mwiza utatuma isubira mu cyiciro cya kabiri. Birashoboka ko nyuma yo kumanuka, uyu mukinnyi azasubira mu ikipe ye ya mbere cyangwa agashaka indi kipe yakomerezamo  bitewe nuko ikipe ya stand Lieg izahitamo kumugumana cyangwa ikamugurisha ahandi dore ko byagaragaye ko iyi kipe itakimukeneye,na mbere yuko bamutiza ntago yarakibona umwanya wo gukina ariyo mpamvu bahisemo kumutiza.

Uyu mukinyi w’igipe y’igihugu Amavubi  ahazaza hehe kugeza ubungubu ntago haramenyekana,hari amakipe yagiye amwifuza agiye atandukanye harimo nayo mugihugu cy’ubwongereza nugutegereza tukareba ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye ahao azerekeza cyangwa agasubira mu ikipe ye.

Ubu abafana ba Beerschot bafite impungenge ku hazaza h’ikipe yabo, ariko bategereje kureba uko abayobozi bazategura ikipe kugira ngo bazamuke vuba bishoboka. Ku rundi ruhande, Hakim Sahabo nawe arateganya kureba uko ejo hazaza he h’umupira w’amaguru hazaba hifashe nyuma yo kurangiza igihe cye muri Beerschot.

Hakimu Sahabo yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kinini atagaragaramo kubera ibibazo yari yaragiranye n’umutoza,nyuma yuko Torsten agiye yongeye kugaruka,numwe mubaakinnyi Amavubi afite bakomeye bakina ahantu heza nubwo kugeza ubu ahozerekeza hatazwi.

Ikipe ya hakimu sahabo yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *