Hamenyekanye amatariki y’ibitaramo bimenyekanisha Alubumu ya Card B

Umuhanzikazi Card B yashyize hanze ingengabihe y’ibitaramo bye azakora mu buryo bwo kumenyekanisha no kwamamaza umuzingo w’indirimbo mushya aho azagera mu bice bitandukanye by’isi.

Ibi bitaramo bizaherekeza imenyekanisha rya Alubumu ye yise am the drama ikaba Alubumu izatangira gusogongerwa kuwa 19 Nzeri 2025 nk’uko amakuru ava kuri uyu muhanzikazi abyemeza nk’itariki izashyirirwa hanze.

Iyi Alubumu ya Card B Ari hafi Gushyira Hanze izumvikanaho abandi bahanzikazi bakomeye nka Selena Gomez na Tylar bamufashije muri zimwe mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo.

Ibi bitaramo bye bizatangira kuwa 11 Gashyantare umwaka utaha mu mujyi wa Palm bisozwe kuwa 17 Mata muri uwo mwaka aho bizasorezwa mu mujyi wa Atlanta, umujyi uri mu yihariye mu bikorwa by’imyidagaduro nk’imikino n’umuziki.

Card B ni umwe mu bakobwa bazwi cyane kubera uburyo bamenyekanye cyane mu injyana y’abaraperi dore ko Ari umwe mu babitinyutse kuva mu myaka yo ha mbere benshi batarabitinyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends