Umunyamideli w’Umunya Tanzania hamisa Mobetto wakundanyeho na Diamond platnumz yahamije urwo akunda azizi ki umukinnyi Ukomeye ukinira ikipe y’iwabo muri Tanzania ya yanga.
Akoresheje urubuga rwa Instagram, Hamisa Mobetto yashyizeho ifoto ye Ari kumwe n’Uyu mukinnyi wa yanga, Azizi ki bari ahantu heza kumazi bishimye ubonako harimo umunezero, maze uyu mukobwa arenzaho amagambo meza ati ” ni wowe gisigo nahoze nifuza kwandika”.
bantu benshi basamiye hejuru iyi foto n’amagambo, baheraho bemeza ko aba Bombi bakundana ndetse Kandi ko bahuje koko nkuko byari bimaze iminsi bikekwa na bamwe mu bakurikirana imyidagaduro.
Hamisa Mobetto ni umwe mu bakobwa bavugwaho agatubutse mu gihugu cya Tanzania, kubera ibikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo cyane ko Ari umwe mu bafite imishinga myinshi ibyara inyungu.
Bimwe mu bikorwa uyu mukobwa Afite ni inzu ifasha abahanzi ya Mobetto music, ni umuhanzi nawe ubwe, akora imideli nibindi, mugihe uyu musore bavugwa mu rukundo Ari umwe mu bakomeye bakina muri Tanzania.

Azizi ki umukinnyi uri kwishimirwa na Hamisa Mobetto