Hamisa Mobetto yambitswe Impeta n’umukinnyi bamaze iminsi bakundana

Kera kabaye, nyuma y’igihe umuhanzi akaba numunyamideli akaba n’umushoramari mu by’imyidagaduro, Hamisa Mobetto yambitswe Impeta y’urudashira na Azizi ki umukinnyi wa Ruhago wabigize umwuga wo muri Burkina Faso.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, umukinnyi wa yanga African yo muri Tanzania azizi ki yitwaje umunsi wagenewe abakundana yatunguje umukunzi we Hamisa Mobetto maze amwambika amusaba ko yazamubera Umugore w’isezerano maze Mobetto nawe yemera adashidikanya.

Hamaze igihe hagaragara iby’urukundo rw’aba Bombi, ubwo bagendaga bashyira hanze Amashusho N’amafoto yabo bashyikiranye bahuje urugwiro, ibyatumye batangira gukekwaho urukundo rwa nyarwo mugihe bari batakemeje umubano wabo.

Hamisa Mobetto yagacishijeho mu rukundo n’umuhanzi Diamond platnumz wo muri Tanzania nawe uri mu bakomeye muri afurika yose, ndetse uyu mu mama akaba uw’abana barimo uwo avuga ko yabyaranye na Abdul naseb Uzwi nka Diamond platnumz.

Ubusanzwe uyu musore wambitse Hamisa Mobetto Amazina yiswe n’ababyeyi ni Stephane azizi ki akaba Afite imyaka 28, asumbywa ho imyaka 2 n’umukunzi we Hamisa Mobetto kuko we Afite imyaka 30 y’amavuko.

Azizi ki yambitswe Impeta Hamisa Mobetto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends