Abantu benshi ntibajya babitekerezaho cyane ariko mu bice bitandukanye by’isi haba amazina yahiswemo aba atari rusange agahabwa ubudahangarwa bwo kwiharirwa n’ababanje kuyahabwa bitewe n’icyubahiro bafite muri rubanda.
Muri ayo mazina hazamo ay’abanyacyubahiro mu bihugu bikomeye ndetse rimwe na rimwe hakabamo amazina ahabwa icyubahiro bitewe n’ibikorwa byabo bidasanzwe yiganjemo ay’abizera ari naho arimo izina Jesus Christ mu kinyarwanda rizwi nka Yezu cyangwa Yesu umwana w’imana.
Ni aya mazina udashobora guha umwana muri leta zunze ubumwe za amerika
Izina rya mbere ni King, iri ntabwo ryemerewe guhabwa umwana muri Amerika mugihe kandi Nta mwana wemerewe kwitwa Queen muri amerika.
Izina risobanura Yesu cyangwa Yezu ni izina rya gikirisito rikaba rikoreshwa cyane n’abemera Yesu nk’umwana w’imana umwami n’umukiza naryo rikaba riri mu mazina atemerewe guhabwa umwana muri iki gihugu cya amerika.
Nanone nta mwana wemerewe kwitwa izina rya III ndetse,santa Claus,Majesty,Adolf hitler,Nutella,Messiah naryo rifatwa kimwe na Yezu kiristo ku bamwemera.
izina ry’ikimenyetso cya Arobaze gakoreshwa kenshi muri konti za Emeyili ntabwo ryemewe mu gihe n’umubare wa 1069 ritemewe gutangwa nk’izina ry’umwana muri Amerika.
Amwe mu mazina atandukanye ahitwamo mu adashobora guhabwa umwana bitewe n’ibintu aba akomokaho cyangwa abantu baba barigeze kuyitwa nyamara barakoze ibyiza cyangwa ikibi bityo kuba umuntu witwaga gutyo hakaba hagambiriwe kudakomeza gusakaza ibyibutsa abandi uwo muntu.

