Ikibuga cy’ingege cya Kanombe giherereye i Kigali mu Rwanda cyashyizwe ku rutonde rw’ibibuga by’indege byiza muri afurika.

Ni urutonde rugaragaraho ibibuga bigwaho indege by’ibihugu bitandukanye bya afurika, aho kuri uru rutonde hazamo ibyo mu bihugu bibiri byonyine byo muri afurika y’iburasirazuba aribyo u Rwanda na Ethiopia.
Urutonde twose nuku ruhagaze
- Cape town international airport, iki ni cyo kibuga cy’indege gikundwa n’abagenzi bahagurukira mu gihugu cya afurika y’epfo kubera ubwiza bwacyo.
2. Tambo international airport, aha naho ni muri afurika y’epfo, ho mu mujyi wa Johannesburg.
3. King shaka international airport, iki ni ikibuga cy’indege zijya zikanava mu gihugu cya afurika y’epfo.
4. Marrakesh menara airport, iki kibuga kiri mu mujyi wa marrakech mu gihugu cya morocco, ni mu majyaruguru ya afurika.
5. Mohammed V international airport, ni ikibuga cy’indege zitwara abagenzi bajya cg bava mu mujyi wa Casablanca ho mu gihugu cya Morocco.
6. Addis ababa bole international airport, iki nicyo kibuga cy’indege cyiza muri afurika y’iburasirazubu kuko aricyo cya mbere mu bigaragara kuri uru rutonde mu by’ibihugu byo muri aka gace u Rwanda rurimo,iki kibuga ni icyo mu gihugu cya Ethiopia.
7. Kigali International airport, ikibuga cy’indege cya kigali kiri ahitwa i Kanombe hanatazirwa iki kibuga aho ubwiza bwacyo bwigaragaza hashingiwe ku miterere yacyo ndetse n’imikorere yacyo binyura abagikoresha mu ngendo.
8. Sir seewoosagur Ramgoolam international airport, iki kiri mu birwa bya mauritius kikaba gikoreshwa cyane n’abambuka bajya cyangwa bava muri iki gihugu cyane ko gikikijwe n’amazi y’inyanja.
9. Cairo international airport, ikibuga cy’indege cya cairo kiri mu gace ka El Nozha ho mu gihugu cya Egypt.
10. Ivato international airport, aha ni mu gihugu cyo mu birwa bya Antananarivo nacyo kiri mu bibuga by’indege bikoreshwa hambukiranyijwe inyanja.

