Umuhanzi Harmonize yatangaje ko yahawe ubutumire bwo kwitabira ibirori by’umuryango w’uwo bahoze bakundana akamwanga akishakira umugabo.

Harmonize kandi yavuze ko atazacikwa n’iyo birori by’umuhanzi mugenzi we Marioo n’umufasha we Paula kajala bahoze bakundana aho umwana w’uyu muryango witwa Princess Amarah azaba yagize isabukuru y’amavuko kuwa 03 Gicurasi 2025.
Amateka y’aba bombi mu rukundo (Paula Kajala na Harmonize)
Mu myaka ine Ishize ni ukuvuga muri 2021 aba bombi barakundanye bose ntanumwe wari wakubatse urugo ndetse uyu Paula kajala yari mu bagezweho bakunzwe muri icyo gihe ariko urukundo rwabo ruza guhagarara ubwo Paula kajala yamenyaga ko uyu muhanzi Harmonize amutendeka kuri mama we umubyara Frida kajala ibyamuteye uburakari bwinshi kugeza urukundo rwabo rushyizweho iherezo.
Bamaze gutandukana Harmonize yakomeje gukundana na Nyina w’uyu mukobwa witwa Frida kajala ndetse banabishyira ku mugaragaro aho harmonize yanamuhimbiye indirimbo akayita Nitaubeba.
Ntabwo byaje kubahira nabo kuko nyuma baje gutandukana uyu musore utajya aramba mu rukundo akomeza kujya agaragara mu mubano n’abakobwa batandukanye barimo umugandekazi Laika, Poshqueen nabo bagacishijeho iminsi ndetse akaba aherutse no kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi w’umugande witwa Abigael bafitanye n’indirimbo nshya yitwa Me too iri mu zikunzwe muri iyi minsi muri afurika.
Harmonize amaze kuba umwe mu bahanzi bo muri afurika bakunda cyane bakanabigaragaza cyane ko ajya anatanga impano zikomeye ku bakunzi be nubwo bitajya bimara kabiri bataratandukana.


