Hatanzwe akayabo,Diamond ahura n’uwo yahoze ashinja kumusenyera urugo: ibyaranze ubukwe bwa Juma jux

Umuhanzi Diamond platnumz yahuye n’uwo yahoze ashinja kumusenyera urugo mugihe cy’urukundo rwe n’uwahoze ari umugore we Zari the bosylady mu birori by’ubukwe bwa Juma jux.

Ni mu birori byaraye bibaye ku wa 17 mata 2025, ubwo ibyamamare mu ngeri zitandukanye cyane mu myidagaduro bari bitabiriye ubukwe bw’umuhanzi w’umunya Tanzania,Juma Jux wakoze imihango yo kubana n’umugore we Priscilla Ojo wo muri Nigeria ahanabereye.

Muri ubu bukwe niho uyu munya Tanzania Diamond platnumz yahuriye na Mr P wahoze mu itsinda rya P square ryo muri Nigeria ryahoze mu yakunzwe mu myaka yashize.

Mu mashusho ari hanze hagaragaramo Diamond platnumz asuhuzanya na Mr p bashungerewe n’abafataga amafoto n’amashusho benshi.

Abandi mu byamamare bitabiriye ibi birori harimo Ommy dimpoz,billnas wari wazanye n’umufasha we,Nandy,Korede bello bose bitabiriye ubu bukwe bwatanzwe mo akayabo k’amafaranga na Diamond platnumz.

Juma jux yakoze ubukwe na Priscilla

ubukwe bwa Juma jux bwahuje Diamond plaatnumz na Mr p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends