Abanyamurya b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m’u Rwanda FERWAFA, bemeje ivugurura ry’amategeko nshingiro mu rwego rwo kujyanisha n’icyerekezo arimo ko perezida wa FERWAFA azajya agena abo bazajya bayobora umupira w’amaguru m’u Rwanda.
Kuri uyuwa gatandatu kuri serena Hotel habereye inama y’intekorusange idasnzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano m’u Rwanda FERWAFA, KU MURONGO W’IBYIGWA HARIMO KUVUGURURA AMATEGEKO SHINGIRO YA Ferwafa Abanyamuryango batoye ku bwiganze ba’amajwi aya mategekpo avuguruye.
Muri aya mategeko yavuguruwe byarangiye hemejwe ko amatora y’imyanya ya komite nyobozi agomba kuba hakurikijwe urutonde akava ku gutora buri mwanya ukwawo, bivuze ko perezida wa FERWAFA ariwe uzajya ajyena abo bafatanya kuyoborana.
Hemejwe ko kandi komite nyobozi ya FERWAFA igomba kuba igizwe icyenda barimo Perezida, Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoboreren’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekeniki.
Mubindi harimo ko hazajya hategurwa amarushanywa ya ruhago ikinywa k’umucanga muri”seller” rwego rwo kuyateza imbere.
Munyantwali yongeyeho ko kuba hagiye kujya hatorwa urutonde rw’abazajya bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bizafasha kwirinda abantu baza bafite gahunda zinyuranye n’iy’ishyirahamwe. Yavuze ko bizajya bituma umukandida wese usaba kuyobora FERWAFA azajya anyura mu nzira zigaragaza ubushobozi n’icyerekezo afitiye umupira w’u Rwanda.
Perezida wa FERWAFA yavuze ko kandi kuba ahri komisiyo zahujwebigamije kugira hagabanywe amafaranga zakoreshaga ubundi ajya mu bindi birimo umupira nyirizina.
Izi mpinduka zitezweho guhindura byinshi mu micungire y’umupira, harimo no gutuma FERWAFA ikora neza kandi mu mucyo, hagamijwe kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.



