Henok Mulubrhan niwe wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025

Kuri uyu wambere nibwo hakinywe agace  ka mbere ka tour du Rwanda 2025 nyuma y’uko ejo hari hakinywe ikizwi nka prologue,abakinyi bahagurukiye ahazwi nko murukomo ni mukarere ka Gicumbi basoreza kayonza yari ntera ingana na 157.8 km.

Saa Tanu n’iminota ine ni bwo abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe nyuma yo kugenda ibilometero 2,1, kapiteni wa Team Rwanda, Munyaneza Didier, yavuye mu bandi ayobora isiganwe imbere wenyine asiga igikundi amasegonda 25,yakomeje kuyobora isiganwa  25km yari yashyizemo  amasegonda 48,yakomeje kuyobora ‘igikundi ni iminota ine n’amasegonda 40 kuri 51km, Mu gihe Munyaneza yitegura kwinjira i Mirama, ku kilometero cya 64, igikundi cyagabanyije ikinyuranyo cyarushwaga nuyu musore, hasigaramo iminota itatu n’amasegonda 40 bivuye kuminota ine.

Munyaneza Didier wari umaze igihe kirekire ayoboye isiganwa wenyine, yafashwe n’abandi bakinnyi batatu bageze i Ryabega ku kilometero cya 78. Ubundi bayobora igikundi ari abakinyi bane,abamufashe harimo Uwiduhaye (Team Rwanda), Zegklis (May Stars) na Matthews wa Afurika y’Epfo.

Kapiteni wa Team Rwanda, Munyaneza Didier, ni we wegukanye amanota ya Sprint ya Mbere

Kapiteni wa Team Rwanda, Munyaneza Didier, ni we wegukanye amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe i Nyagatare, ku kilometero cya 72,6, bagikata berekeza i Ryabega.

 Igikundi cyaje kugabanya intera hasigaramo iminota ibiri n’amasegonda 35 mu gihe bari gusohoka i Ryabega.

Uwiduhaye yegukanye amanota ya Sprint ya Kabiri

Umukinnyi wa Team Rwanda, Uwiduhaye Mike,niwe wegukanye amanota ya sprint yatangiwe i Kabarore ku kilometero cya 113 niyo yari iyakabiri.

Isiganwa ryinjiye mu bilometero 25 bya nyuma Abakinnyi b’imbere bari bageze i Kiziguro, basize igikundi cyari cyibakurikiye iminota ibiri n’amasegonda 35. Mu gihe abakinnyi basatiga mu bilometero 10 bya nyuma, hasigayemo amasegonda 25 hagati ya Munyaneza wari wongeye kugenda wenyine n’igikundi.

 Mu bilometero bitanu byanyuma byaje guhinduka Munyaneza Didier yigeze gushyiramo amasegonda 55, aramanuka aba 40 na 30, birangira hasigayemo 15 hagati ye n’igikundi.
Mu bilometero bine bya nyuma, Munyaneza Didier yasize igikundi amasegonda umunani gusa.

Nyuma yo kugenda ibilometero bisaga 154 ari imbere, hamwe akagenda wenyine, Munyaneza Didier yafashwe n’igikundi mu hari hasigayeibilometero bitatu bya nyuma. Mu bilometero bibiri bya nyuma, abakinnyi bose bari mu gikundi abanga mukunyonga igare aribo bagiye gushaka insinzi.

Birangira munya-Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 kahagurukiye mu Rukomo i Gicumbi, kagasorezwa i Kayonza.

Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku wa Kabiri, ku munsi wayo wa gatatu, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira i Kigali kuri MIC, kagasorezwa i Musanze ku ntera y’ibilometero 112,8.

Abakinnyi batanu ba mbere mu Gace ka Mbere i Kayonza


1. Henok Mulubrhan (Eritrea): 3h57’52”
2. Rotern Tene (Israel PT)
3. Lorrenzo Manzin (TotalEnergies)
4. Milan Menten (Lotto)
5. Brady Gilmore (Israel PT)

Abakinnyi 51 ba mbere bakoresheje ibihe bimwe.

Abakinnyi bayoboye ku rutonde rusange

1. Fabien Doubey (TotalEnergies): 4h01’43”
2. Milan Menten (Lotto Development Team)
3. Joris Delbove (TotalEnergies): +1″
4. Oliver Mattheis (Bike Aid): +3″
5. Pavel Šumpik (Devo Team Picnic): +4″
.
.
12. Henok Mulubrhan (Eritrea): +10″
.
.
15. Aldo Taillieu (Lotto Devo Team): +10″
.
.
26. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +21″
27. Byukusenge Patrick (Java-InovoTec)

Umukinnyi wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel: Henok Mulubrhan (Eritrea)

Ikipe nziza yahembwe na Inyange Industries: Israel Premier Tech

16:09

lundi, 24/02/2025

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Ingufu Gin Ltd: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

Umunyafurika muto mwiza: Kieran Gordge (Afurika y’Epfo)

Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Henok Mulubrhan (Eritrea)

Umunyarwanda mwiza mu isiganwa: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

16:04

lundi, 24/02/2025

Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Devo Team)

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo wahembwe na Visit Rwanda: Fabien Doubey (TotalEnergies)

Henok Mulubrhan niwe wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025

Umukinnyi wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel: Henok Mulubrhan (Eritrea)

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Devo Team)

umunya AFRICA mwiza ni umunya Eritrea Henok Mulubrhan

Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Devo Team)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends