Hepatite: Indwara yibasira umwijima igira ubwoko butandukanye (A, B, C, D na E)

Hepatite ni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu benshi ku isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Ni indwara ifata umwijima, igatuma ugira uburibwe cyangwa ukangirika, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Iyi ndwara iterwa n’amoko atandukanye ya virusi, ari yo Hepatitis A, B, C, D na E, buri bwoko bukagira uko bwandura,ibimenyetso, n’uburyo bwo kwirinda.

Umwijima ni urugingo rukomeye cyane mu mubiri w’umuntu, rufasha mu kuyungurura amaraso, kubika intungamubiri no kurwanya uburozi bwinjira mu mubiri. Iyo wibasiwe na Hepatite, ushobora kudakora neza, bigatera ibibazo bikomeye nk’indwara z’igihe kirekire ndetse na kanseri y’umwijima.

Hepatite A ni indwara yandura cyane binyuze mu kurya ibiryo cyangwa kunywa amazi byanduye. Iyi ndwara ikunze kugaragara ahantu hatarangwa isuku ihagije.Abayirwaye bagira ibimenyetso nko kugira umuriro, kuruka, kubura ubushake bwo kurya, umunaniro ndetse no guhinduka umuhondo ku maso no ku ruhu. Icyiza cy’iyi ndwara ni uko idakunze kuramba mu mubiri; umuntu arayikira burundu

Hepatite C na yo yandurira cyane mu maraso, cyane cyane ku bantu basangira inshinge cyangwa bakoresha ibikoresho bidafite isuku ihagije.Ikibazo gikomeye kuri yo ni uko akenshi nta bimenyetso igaragaza mu ntangiriro, bigatuma umuntu ayimarana igihe kirekire atabizi. Iyo itavuwe, ishobora kwangiza umwijima bikomeye.Nta rukingo rwayo ruraboneka kugeza ubu, ariko hari imiti iyivura neza iyo igaragaye hakiri kare.

Hepatite D ni indwara yihariye kuko itabaho yonyine; iboneka gusa ku muntu usanzwe afite HepatiteB. Iyo yiyongereye kuri Hepatite B, ituma indwara irushaho gukomera.Kwirinda Hepatite D bisaba cyane cyane kwirinda Hepatite B, binyuze mu rukingo no mu kwirinda ibyayanduza.Gufata ingamba z’isuku nko gukaraba intoki neza no kunywa amazi meza, ndetse no gufata urukingo, ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda.

Hepatite E isa cyane na Hepatite A mu buryo yanduramo, kuko inyura mu mazi n’ibiryo byanduye. Ikunze kugaragara mu bice bifite ikibazo cy’isuku nke.Ku bantu benshi irakira, ariko ishobora kuba mbi cyane ku bagore batwite, aho ishobora no kubashyira mu byago bikomeye.Kwirinda bikorwa binyuze mu gukoresha amazi meza no kubahiriza isuku.

Nubwo ubwoko bwa Hepatitis butandukanye, hari ibimenyetso byinshi bihuriyeho, birimo:Guhinduka umuhondo ku maso no ku ruhu ,Umunaniro ukabije,Kubura ubushake bwo gufungura ,Kuruka no kugira isesemi,Kubabara mu nda (hejuru iburyo),Inkari zijimye.Iyo ibi bimenyetso bigaragaye, ni ngombwa kujya kwa muganga

Kwirinda Hepatitis bisaba ingamba zitandukanye zirimo:Gukaraba intoki buri giheKunywa amazi asukuyeKwirinda gusangira inshinge cyangwa ibikoresho bikomeretsa,gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsinaGufata inkingo (cyane cyane Hepatitis A na B)Kwipimisha kenshi kugira ngo indwara ifatwe hakiri kare

Hepatite ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa iyo ifashwe hakiri kare. Kumenya ubwoko bwayo, uko yandura n’uko wirinda ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bwawe n’abandi. Abiga ubuvuzi n’abaturage muri rusange bagomba kugira ubumenyi buhagije kuri iyi ndwara kugira ngo bayirinde no gufasha abayirwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends