Inyubako y’ikigo cy’amashuri cya inyemeramihigo yafashwe n’inkongi y’umuriro irasha irakongoka.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi habyutse hasakazwa amakuru y’inkongi yibasiye imwe mu nyubako iri mu kigo cya College inyemeramihigo aho ibice byafashwe byose ntanakimwe cyabashije kuzimywa ngo hagire ikiramuka
Bamwe mu bana biga muri iki kigo baganiye n’itangazamakuru batangaje ko iyi nkongi yatangiye gukwirakwira muri iki kigo mu masaha y’umugoroba ubwo abanyeshuri Bari basoje gusubira mu masomo ariho iyi nkongi yasakaye ibice binini by’aho yafashe mu gihe biteguraga gusubira mu masomo y’ijoro.
Nk’uko bigaragara ahabereye ibi nkongi biragoye ko Hari icyaramuka mu bikoresho byari ahahiye cyane ko Hari mu buryamiro bw’abanyeshuri baba muri iki kigo cyane ko n’abagerageje kuzimya umuriro byarangiye ntakiramiwe nubwo kubw’amahirwe yaje kuzima.
Abana biga muri iki kigo barasaba ubufasha bw’imibereho hashingiwe ku kuba ntagikoresho na kimwe cyasigaye usibye uwagize amahirwe akaba yari yasohokanye umwambaro nawe Ari uwo yaramuye bityo ko bahabwa ubundi bufasha.
Bimwe mu byahise bigaragara ko byahiye mu by’ingenzi cyane harimo imyambaro y’abanyeshuri baba mu gice cyangiritse nk’inkweto imyenda by’ishuri n’ibyo gukorana no kwambara nyuma y’amasomo ndete ikindi gikomeye Ni inyangombwa bya bamwe mu banyeshuri byahiriyemo birimo indangamuntu zabo n’amakarita yivurizwaho.

College inyemeramihigo yahiye irakongoka

Abanyeshuri biga muri College inyemeramihigo barasaba ubufasha