Ibanga ry’ubuzima:Ibintu bitangaje abantu benshi batazi.

Ese urabizi ko hari ibitangaza byinshi kubuzima bwacu bidahwema kubaho,ariko tukabifata nk’ibisanzwe? Umubiri wampuntu ni igitangaza cyihishe mo amabanga menshi;aya mabanga akora ibitandukanye mugihe dusinziriye.Hari byinshi bitangaje abantu batazi ko bibera mumubiri wabo .

Ibyo abantu benshi batazi ni uko umubiri ukoracyane mu gihe dusinziriye.Nubwo umuntu aba yibwira ko asinziriye,ubwonko bwe buba bukora neza cyane. Ninaho inzozi nyinshi zibera,ndetse umutima ugakora kumuvuduko wihuta.ibi bituma gusinzira biba ingenzi mu gusubiza imbaraga umubiri.

Inzozi zishoborankugenwa n’ibyo turya.Inzobere mu buzima bwiza zivuga ko kurya ibiryo biremereye cyangwa bifite amavuta menshi mbere yo kuryama bishobora gutera inzozi mbi.Naho kurya indimu cyangwa ibindi byo kurya bitoroheye igifu nabyo bishobora gutuma umuntu ahora akanguka mu ijoro.Gukina imikino y’ubwenge bifasha ubwonko gukora neza ,umuntu agatekereza byihuse

Umubiri wikorera isukura ,mugihe dusinziriye ubwonko bufata umwanya wo gusukura imyanda y’ibitekerezo iba yagiye ikorwa mu masaha twari turi maso.Ni uburyo bwo kwirinda indwara z’ubwonko nko kwibagirwa cyane.

umutima w’umuntu ukora inshuro hagati ya 60 ni 100 mu munota mu gihe uri kuruhuka .Muri ayo masaha yose y’ubuzima,nta narimwe uhubuka keretse habayeho iki bazo cy’uburwayi.Umutima utera inshuro zirenze 100,000 ku munsi,ibi bituma upompa amaraso agera ku birometero 7,000. Kandi byose bikorwa utarinze kubitekerezaho.

Umubiri ubyuka wowe utabizi,hari ubwo umuntu aba asinziriye agahaguruka akagenda cyangwa akavuga atakangutse. Ibi bikorwa n’ubwonko buba butara kanguka neza mu byiciro bimwe na bimwe byo gusinzira.

Ururimi ruri mu ngingo zikomeye cyane z’u mubiri rugizwe n’imikaya mwinshi ,ni rwo rugufasha kuvuga ,gusogongera amoko atanatu y’i yibiribwa ndetse no kumira. Abashakashatsi bavuga ko ururimi arirwo rufite imikaya myinshi irwanya kunanirwa.

Amaso ya muntu afite ubushobozi bwo kureba amabara arenga miliyoni10 atandukanye,agahindura aho yibanda inshuro zirenga 100,000 kugira ngo abashe kureba ibiri hafi cyangwa kure.amaso afite uburyo bwo kwisukura ,iyo umuntu ari kurira. Icyo utaruzi nuko amaso yawe ataba manini nyuma yo kuvuka nubwo umubiri ukura amaso aguma ku rugero ariho. Niyo mpamvu abana baba bafite amaso manini ugereranyije n’umubiri wabo. Amaso yohereza amakuru agera kuri miliyoni10 ku bwonko mw’isegonda.

Ubuzim ni urujijo rugizwe na ma banga menshi.Iyo tumenye bimwe muri byo ,bituma turushaho kwiyitaho no gufata ingamba zidufasha kugira ubuzima bwiza.Nitugomba kwirengagiza ko buri rugingo rw’umubiri wacu ari impano idasanzwe:ubwonko buratwigisha,umutima uraduterera,n’amaso adufasha kureba isi muburyo bwihariye. Kwiga ibintu bitangaje ntibisigara mu nyandiko gusa ahubwo bidufasha gusobanukirwa uko twitwara mu buzima bwa buri munsi,gukunda no kubaha umubiri wacu no gukangurira gufata ingamba zaburi munsi. Ubuzima bwacu ni ubukungu budasimburwa,kandi ku witaho biza dufasha kugira ejo hazaza heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends