Byamaze kurangira ibiganiro hagati ya Manchester United na FC Barcelona Umwongereza Marcus Rashford w’imyaka 27 isaha n’isaha ashobora kwererekeza mu ikipe ya FC Barcelona nyuma y’uko hari kubura utuntu dukeye tugendanye n’uko uno musore ashobora kuzagurwa.
K’umunsi wejo nibwo amakuru yagiye hanze y’uko impande zombi zigeze kucyigero cya 90% bumvika, ikipe ya Manchester United yamaze kwemera gutiza FC Barcelona uyu musore mu gihe kingana n’umwaka umwe umwe ariko bashyiramo n’ingingo ivuga naramuka yitwaye neza izamugura.
Nyuma y’uko Manchester United yambuye Marcus Rashford nimero yarasanzwe yambara 10 igahabwa Matius Cuhna waruherutse kugurwa avuye muri Wolves, ndetse akanabwirwa y’uko agomba gushaka ikipe yakwererekeza, ikipe ya FC Barcelona yagiye igaragaza ko yifuza uno musore ariko ikibazo cyiza kuba amafaranga kuko Manchester United yifuzaga miliyoni 40, ari bijyendanye n’ibibazo by’ukungu isanzwe ifite byatumye isa n’aho mu minsi yashize yamuretse.
Ikipe ya Manchester United yavuye kwizima yemera gutiza uyu musore nyuma y’uko yari yaravuze ko ishaka kumugurisha burundu, Bivugwa ko FC Barcelona izishyura ibihembo byose by’uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 325£ ku cyumweru.
Mu gihe byagenda neza, FC Barcelona ikishimira umusaruro we, Rashford yagurwa miliyoni 30£. Bitagenze uko, hari ikiguzi gito iyi kipe izishyura, ubundi uyu musore w’imyaka 27 asubire i Manchester aho atagihabwa ikaze, dore ko na nimero 10 yambaraga yamaze guhabwa Matheus Cunha.
N’ikibazo cy’igihe Marcus Rashford akerekeza I Barcelona, aho umwaka utaha agomba kuzajya anyura kuruhande rumwe na Lmaine Yamal akanyura kurundi nkuko yahoze abyifuza.
K’unsi w’ejo kandi Brayan Mbeumo yageze I Manchester aho biteganyijwe agomba gukora ikizamini cy’ubuzima akaza gushyira umukono kumasezerano y’imyaka 5 ishobora kunjyerwa umwaka umwe.

Marcus Rashford agiye gitizwa muri FC Barcelona mugihe kingana n’umwaka umwe

FC Barcelona yemeye kujya imwishyura umushara ungana ibihumbi 325£ ku cyumweru
