Ibihano yahawe byarangiye: Umufaransa Poul Pogba ibihano bye byarangiye yagarutse mu ikibuga

Umufaransa Paul Pogba yongeye kwemererwa gukina umupira w’amaguru nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi 18 yari yahawe kubera gukoresha imiti yongera imbaraga. Uyu mukinnyi w’imyaka 31, wahagaritswe muri Nzeri 2023, noneho afite amahirwe yo gukomeza urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Pogba, wahoze akinira Juventus, ari gushakisha ikipe nshya nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga. Nubwo Juventus yari yamuhaye amasezerano akomeye ahera muri 2022, ibibazo by’imvune ndetse n’ibihano yahawe byo kuba yarasanzwe akoresha imiti yongerera abakinnyi imbaraga kandi ibyo bitemwe  byatumye adakina umukino n’umwe mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Nyuma yo gusoza ibihano, Pogba agaragaje ko afite intego nini. Avuga ko ashaka kugaruka mu ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa ndetse no gukina Igikombe cy’Isi cya 2026. Ati:

“Ndashaka gukina Igikombe cy’Isi cya 2026. Nizera ko nshobora kubigeraho, kandi nifuza no kubwira Griezmann ko tugomba kuzaba turi kumwe.”

Uyu musore watwaranye igikombe cy’isi 2018 ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa afite izindi nzozi z’uko yakwegukana icyindi giko cy’isi cya 2026.nugutegereza tukareba uko yitwara bizamuhesha amahirwe yo kongera kubona umwanya mu ikipe y’igihugu.

Ibi bivuze ko Pogba afite icyizere cyo kongera kuba umukinnyi ukomeye muri ruhago mpuzamahanga,dore ko uyu muse arumwe muri banomero 6 babayeho ku Isi muramwibuka neza ubwo yakiniraga Manchester united yarumwe mubayihetse.

Ese Pogba Azerekeza He?

Kugeza ubu, nta kipe iratangaza ko yifuza Pogba ku mugaragaro, ariko amakipe menshi yo ku mugabane w’i Burayi ndetse no muri Saudi Arabia yaba yiteguye kumwakira. Haravugwa ko Olympique de Marseille, imwe mu makipe akomeye mu Bufaransa, ishobora kumushaka, kimwe n’amakipe yo muri MLS muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.gusa kugeza ubungubu uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko ntago biratangazwa neza cyangwa ngo haboneke ikipe itanga icyifuzo kuburyo bweruye ko imushaka gusa icyiriho nuko mu mwaka w’imikino utaha tuzongera tukamubona mu ikibuga

Paul Pogba agarutse mu kibuga afite intego yo gusubira ku rwego rwo hejuru no gutegura neza Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo ataramenya aho azakomereza, azakomeza gushakisha amahirwe ahantu hose ashobora kugaragaza ubuhanga bwe. Ku bakunzi ba ruhago, kugaruka kwa Pogba ni inkuru nziza, cyane cyane ku bafana b’Ubufaransa bifuza kumubona mu gikombe cy’isi kimwe na Griezmann.

Poul Pogba numwe muri ba nemero 6 beza isi yagize

Afite intego yo gukina igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera Mexico na United state

Yaramaze amezi 18 atakina umupira w’amaguru kubera ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge

Yemerewe kwerekeza mu ikipe yose ashaka ku Isi kuko amasezerano ye na Juventus yarangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends