Mu isi dutuyemo, hari ibihugu bifite amahirwe yo kugabana imipaka n’ibihugu byinshi by’abaturanyi. Ibi bikaba bigira uruhare runini mu buhahirane, umutekano, imibanire, n’ubutwererane bw’akarere.
Dore urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite imipaka myinshi n’ibindi bihugu, nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe:
1. Ubushinwa (China) – Imipaka n’ibihugu 14
Ubushinwa ni igihugu kinini kandi gituwe cyane ku isi. Kigabana imipaka n’ibihugu 14 birimo: Uburusiya, U Buhinde, Nepal, Pakistan, Afghanistan, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan, Mongolia, Bhutan, Myanmar, Laos, Vietnam, na Korea ya Ruguru.
2. Uburusiya (Russia) – Imipaka n’ibihugu 14
Uburusiya nabwo ni igihugu kinini cyane ku isi, kikagabana imipaka n’ibihugu 14 birimo: Norvège, Finlande, Estonia, Latvia, Lithuania, Pologne (Poland, binyuze ku karere ka Kaliningrad), Belarus, Ukraine, Georgia, Azerbaijan, Kazakhstan, China, Mongolia, na North Korea.
3. Brazil – Imipaka n’ibihugu 10
Brazil ni cyo gihugu kinini muri Amerika y’Epfo. Kigabana imipaka n’ibihugu 10, usibye Chile na Ecuador. Ibi bituma gifite ububasha bwinshi mu bijyanye n’ubuhahirane ku mugabane.
4. DR Congo – Imipaka n’ibihugu 9
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika, kikagabana imipaka n’ibihugu 9 birimo: Angola, Zambia, Tanzania, Burundi, Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, Centrafrique, na Congo-Brazzaville.
5. Ubudage (Germany) – Imipaka n’ibihugu 9
Germany, kimwe mu bihugu byateye imbere cyane i Burayi, gifite imipaka ihuza n’ibihugu 9: Denmark, Poland, Czech Republic, Austria, Switzerland, France, Luxembourg, Belgium, na Netherlands.
🚩 Ibihugu bifite imipaka 8 n’ibindi:
- Ubufaransa (France) – 8 bihugu
- Autriche (Austria) – 8 bihugu
- Seribiya (Serbia) – 8 bihugu
- Turikiya (Türkiye) – 8 bihugu
- Tanzania – 8 bihugu
Gufite imipaka myinshi n’ibindi bihugu ni amahirwe mu by’ubukungu, umutekano, ubucuruzi, n’imibanire hagati y’abaturage. Ibi bihugu bifite amahirwe yo kungukira mu buhahirane bw’akarere, guhererekanya ubumenyi, umuco n’amahoro arambye.
