Mugihe mu bihugu byinshi birimo u Rwanda kunywa inzoga n’ibisindisha bitemewe ku bari munsi y’imyaka 18 mu bindi bihugu bimwe na bimwe ku isi abatarageza no kuri 16 bahabwa ubu burenganzira bagafata ku gasembuye.
Iyi ni gahunda ishyirwaho n’ibihugu bitandukanye aho hagenwa ingano y’inzoga abantu bakwiye gufata hagenderewe Kurinda abantu ibibangiririza Ahazaza no gushaka umutekano cyane ko ku abazifata nabi no mu bibi byazo bitera umutekano muke.
Mu bihugu bigarukwaho cyane ni nka Mali,Centra Africa kubera uburyo imyaka y’abemerewe kunywa inzoga yashyizwe hasi ugereranyije n’uko mu bindi bihugu bimeze byo biri hejuru ya 18 byibuze ku ushobora gusoma inzoga.
Ikindi kiri mu byo kumenya ku kijyanye n’imyaka yagenwe nuko mu bihugu nka Canada ku myaka 18 ushobora kuba utahabwa icyo kunywa gisembuye kuko kiri mu bikaza iyi gahunda bikanageza ku myaka 19 kiri mu bigena imyaka yo hejuru.

