Ibinyoma byagizwe byatijwe intebe: Ngizi prank z’akasamutwe zakozwe muri Cinema Nyarwanda

Ikinyoma gikomeje Gutizwa umurindi: ngizi Prank zakozwe mu myidagaduro yo mu Rwanda bigatitiza imbuga nkoranyambaga.

Muri iyi minsi mu myidagaduro Hari kugaragara ibinyoma kubakora imyidagaduro, aho bisigaye byarabaye iturufu yo gukirikiranwa no kurebwa kw’ibihangano byabashyiraho ibyo bibeshyo bigezweho ku mazina yo Gutwikira.

Ngibi ibinyoma 3 byabeshywe mu minsi ishize mu myidagaduro yo mu Rwanda bikarangira hagaragaye ko ryari agatwiko ka filime n’indirimbo.

  1. Ikinyoma cya Titi brown na Nyambo Jesca.

Nyambo na Titi brown, batangaje itandukana ryabo ndetse nyuma byaje kugaragara ko cyari ikinyoma gisigirije ubwo hagiye hagaragara ibimenyetso birimo amashusho n’amafoto y’aba bombi bahuje urugwiro nyamara bikaza kurangira batangije umushinga wa Filime y’uruhererekane yabo aho kugeza nanubu abenshi mu bakunzi babo bakiri mu rujijo ariko ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko cyari ikinyoma kigamije kwamamaza iyi filime.

  1. Regis na Micky

Abakinnyi ba Filime nyarwand, Regis na Micky baherutse kugaragaza ukudahuza kwabo aho Regis usanzwe uzwi mu gukina filime akomeye mu Rwanda yashinjaga uwari Umukunzi we kumuca inyuma ndetse ko bashyize ku iherezo umubano wabo. Regis yavugaga ko Micky bakundanaga yayobotse inzira z’umusore witwa aga ndetse kubwibyo ibyabo birangiye.

Nyuma yaho byaje kurangira aba bombi Byongeye gusubirana ndetse hahita hashyirwa hanze integuza ya filime yabo bahuriyemo na uko Ari batatu ndetse bakaba bamaze gusohora episode zirenga 3.

  1. Aisha na Muchoma

Muri iki cyumweru dusoje, umuhanzi Muchoma na Aisha ukina filime batangaje kwambikwa impeta kw’uyu mukobwa ndetse ki mbuga nkoranyambaga zabo berekana urukundo biciye ku amavugurura bagiye bashyiraho.

Bucya bwaho hahise havugwa ko Ari igihuha kigamije kumenyekanisha indirimbo nshya ya Muchoma ndetse ntibyatinze kuko kuwa 20 werurwe 2025 uyu muhanzi yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise Nuyu, indirimbo yagaragayemo uyu mukobwa Aisha bahimbanye iki kinyoma.

Ese Koko hakenewe ibinyoma kugira ngo umuziki utere imbere cyangwa birawangiza, rubanda bakomeje gucanganyikirwa kuburyo n’ukuri kuzitwa ikinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends