
Ubushakashatsi bwerekana ko indyo yuzuye kandi irimo intungamubiri zikwiye ishobora gufasha umuntu kwirinda kwiheba , guhangayika, ndetse ikanongera imbaraga zo gukora. Ibi biterwa n’uko hari intungamubiri zimwe na zimwe zifasha mu gukora imisemburo igenga ibyishimo nka serotonine (serotonin) na dopamine(dopamine).

Imboga rwatsi ,imboga nka dodo, epinari (spinach) n’ibindi byatsi byifitemo ubushobozi bwo kugabanya akavuyo mu mutwe no guteza imbere ubwonko. Kurya imboga buri munsi ni ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe.
Imbuto nkama amapera, amacunga, n’amatunda harimo vitamini nyinshi, cyane cyane vitamin C ifasha kurwanya umunaniro no kongera imbaraga. Zifasha kandi mu kurinda ubwonko indwara zitandukanye no gutuma umuntu agira ibyishimo.

Amata n’ibiyakomokaho byose nka yahurute (yogurt) n’amavuta bikungahaye kuri calcium na vitamin D ,bifasha mu kugabanya umunaniro no guteza imbere ibyishimo

Shokola y’umukara iri mu biryo bizwi cyane bifasha kongera ibyiyumviro byiza. Irimo ibintu byitwa antidigisidanti(antioxidants) bifasha ubwonko gukora neza. Iyo umuntu ayiriye ku gipimo gikwiye, ishobora gituma wumva utuje no gutuma umuntu yumva aruhutse. Ikindi kandi, shokola ifasha mu kongera serotonine(serotonin) ituma wiyumva neza.

Amafi nka saramoni (salmon) na saradine(sardines) zikungahaye ku ntungamubiri zifasha ubwonko gukora neza no kugabanya ibimenyetso byo kwiheba. Kurya amafi kenshi bifasha umuntu kugira umutima utekany
Amagi arimo poroteyine n’ibindi byitwa vitamin B bifasha mu gukora imisemburo igenga amarangamutima. Kurya amagi bituma ubwonko bukora neza kandi bigafasha mu kwibuka no gutekereza neza.
Ni byiza rero ko buri muntu yitondera indyo ye, akarya ibiryo byuzuye intungamubiri, akanywa amazi ahagije, kandi akirinda ibiryo byangiza ubuzima. Igihe cyose wumva utameze neza mu mutima cyangwa mubwonko tekereza no ku byo wariye,bishobora kuba ari byo bituma wiyumva utyo.Inama tugirwan ni uko wa gerageza gushyira muri gahunda yawe ya buri munsi nibura kimwe muri ibi biryo, uzabona impinduka nziza ku mubiri no ku mutima.
UmwanzuroMuri make, ibiryo ntibifasha gusa umubiri gukura no gukomera, ahubwo bifasha cyane mu mitekerereze n’amarangamutima. Guhitamo ibyo kurya neza buri munsi bishobora kugufasha kwirinda kwiheba ukagira ubuzima bwiza.
